Impamvu simusiga yamenyekanye yo kuba Bill Gates atakiri mu bakire 10 ba mbere ku Isi

Impamvu simusiga yamenyekanye yo kuba Bill Gates atakiri mu bakire 10 ba mbere ku Isi
Bill Gates wari umaze imyaka irenga 30 agaragara mu bakiri 10 ba mbere ku Isi, yavuye muri icyo cyiciro kuko ari kubarizwa ku mwanya wa 12, aho afite umutungo ubarirwa muri miliyari 107$.
Kuva yashinga Microsoft, Bill Gates yakomeje kwinjiza agatubutse uko imyaka ishira, aho yinjiye ku rutonde rw’abakire 10 ba mbere ku Isi mu 1991, aruyobora imyaka 18 muri rusange, aho bwa nyuma ava kuri uwo mwanya hari mu 2017.
Gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Melinda Gates, bigaragazwa nk’ibyasubije inyuma umutungo we, kuko bijyanye n’uko umutungo w’uyu mugore wahise wiyongera cyane, aho ubarirwa muri miliyari 29$, uvuye kuri miliyari 10$ mu mwaka ushize.
Ibikorwa by’ubugiraneza binyuze mu Muryango wa Bill & Melinda Gates Foundation nabyo biri mu byamusubije inyuma, cyane ko uyu mugabo amaze gutanga arenga miliyari 50$ muri uyu muryango, akavuga ko azanakomeza kuwitaho kugeza nibura ubwo azaba avuye mu rutonde rw’ababarirwa gutunga miliyari 1$.
Ku rundi ruhande, uyu mugabo aherutse gutanga ko uyu muryango uzakomeza ibikorwa byawo nibura kugera mu myaka 25 iri imbere.