Impamvu ikomeye cyane yatumye ibigo by'imari bikomeye hirya no hino ku isi bihagarika imirimo

Jul 19, 2024 - 12:59
 0  213
Impamvu ikomeye cyane yatumye ibigo by'imari bikomeye hirya no hino ku isi bihagarika imirimo

Impamvu ikomeye cyane yatumye ibigo by'imari bikomeye hirya no hino ku isi bihagarika imirimo

Jul 19, 2024 - 12:59

Ikoranabuhanga rya Microsoft ryahuye n’ibibazo, bigira ingaruka ku bikorwa binyuranye ku Isi, nk’aho sosiyete z’indege zikoresha iryo koranabuhanga, amaguriro, banki, ibigo by’itumanaho n’ibigo by’itangazamakuru byananiwe gukora.

Ikibazo cyabaye ku ikoranabuhanga rikoresha porogaramu ya Microsoft 365. Microsoft yatangaje ko iri kureba umuzi w’iki kibazo.

Bivugwa ko CrowdStrike, ikigo gitanga ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga aricyo cyagize ikibazo, ku buryo porogaramu zikoreshwa muri Microsoft 365 mu kurinda abajura mu by’ikoranabuhanga zitari gukora.

Byatumye mudasobwa zikoresha Microsoft Windows zihura n’ibibazo. Crowdstrike yavuze ko yabonye amakuru y’uko Microsoft Windows itari gukora ku bantu bamwe na bamwe.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nka sosiyete z’indege zirimo Delta, United, American Airlines zahagaritse ingendo zazo muri iki gitondo kubera ibibazo by’itumanaho.

Muri Australie, ku kibuga cy’indege cya Sydney, ibyapa byandika uko ingendo zikurikirana ntabwo biri gukora. Mu maguriro ya Woolworths naho, serivisi zahagaze kuko imashini abantu bakoreshaga bashaka kwishyura zitari ziri gukora.

Ibigo byinshi by'ikoranabuhanga byahagaritse gukora kubera ibi bibazo by'ikoranabuhanga
Banki nyinshi ntiziri gukora kubera iki kibazo cy'ikoranabuhanga
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268