Imiterere y'imodoka yakasamutwe ya ‘Cadillac Escalade’ iri mu Rwanda (Amafoto)

Imiterere y'imodoka yakasamutwe ya ‘Cadillac Escalade’ iri mu Rwanda (Amafoto)
Ibyiza bikomeje kwiyongera muri Kigali. Magingo aya, imodoka zihenze kandi zigezweho zisigaye zinjira mu Rwanda umunsi ku wundi. Imwe muri zo ni Cadillac Escalade yo mu 2023 ariko yagiye ku isoko mu 2024.
i imodoka ikorwa na Cadillac, rumwe mu nganda zikora izigezweho rubarizwa muri General Motors. Cadillac Escalade iri muri Kigali, yubakanye ikoranabuhanga ku buryo iyo uyitwaye atangiye gutana cyangwa kurenga umuhanda yagakwiye kuba igenderamo, ihita yigarura cyangwa igaha umuyobozi wayo umuburo.
Hari n’ubwo biba ngombwa ko ihita yihagarika mu buryo butunguranye, iyo ibonye ko hashobora kubaho impanuka.
Iyi modoka iri ku butaka bw’u Rwanda ni ‘automatique’, ifite uburebure metero 5,20, ubugari bwa metero ebyiri n’uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru bwa metero 1,94.
Hagati y’amapine y’imbere n’ay’iyuma harimo intera ya metero eshatu, bigaragaza umwanya uhagije abicayemo imbere baba bafite.
Ikoresha lisansi, ikabarwa mu nini za SUV, kuko ifite imiryango ine. Yicarwamo n’abantu barindwi kandi ikagira ubushobozi bwo gutwara ibifite bifite toni 3,7.
Intebe zayo zikoze mu ruhu kandi zishobora gushyuha cyangwa gukonja bitewe n’ubushake bw’uzicayeho.
Iyi modoka ifite moteri y’ibitembo umunani bikoze mu nyuguti ya V [V8], ya litiro 6,2. Niba usobanukiwe iby’imodoka, hari ubwo bajya bavuga ikintu cyitwa CC [Soma Sese], ni igipimo imodoka inyweraho lisansi cyangwa mazutu bitewe n’ibilometero yagenze. Iyi ifite 6200CC.
Nk’imodoka ya 2000, ishobora gukoresha hagati ya litiro 12 na 14 ku ntera y’ibilometero 100. Ariko biterwa n’umuhanda iri kugendamo n’ibindi, ubwo wahita wumva uburyo iyi inywa.
Iyi Cadillac, Ingufu za moteri [zizwi nka Torque zibarwa muri Newton Meter (Nm)], zingana na 460 mu gihe izigoronzora moteri kugira ngo yikarage (ibizwi nka Horsepower) ari 420. Ni zo zituma amapine yose uko ari ane ashitura imodoka, bikaba byatuma yihuta, 4WD.
Ifite ubushobozi bwo gufata umuvuduko uri hagati ya kilometero 100 ku isaha mu masegonda 4,4. Ibi ntabwo bivuze ko mu masegonda 4,4 yaba igenze ibyo bilometero, ahubwo iyo ukandagiye ku muriro itari kugenda, urushinge rugera hejuru ya 100.
Cadillac Escalade, ifite ikoranabuhanga, rigenzura ikirere ku buryo ishyuha cyangwa igakonja bitewe n’imiterere y’ikirere.
Ifite écran nini, umushoferi areberamo amakuru y’ibanze y’imodoka, ikagira n’irindi koranabuhanga rya camera z’ijoro zibasha kugaragaza buri kimwe kiyikikije kabone n’ubwo haba ari mu mwijima ukabije. Birumvikana ko ubu buryo bukora no ku manywa. Camera zayo zose ni 21.
Kuyicana bisaba gukanda kuri bouton yabugenewe cyangwa hakifashishwa télécommande cyangwa telefoni.
Ifite vitesse 10 zihinduranya zo ubwazo.
Igiciro cyayo kigera mu bihumbi 150$, hafi miliyoni 200 Frw.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi Escalade iri mu Rwanda, ari iy’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


















