Imirimo yo gusana umuhanda Kigali-Gatuna mu karere ka Gicumbi wangijwe n’ibiza irarimbanyije

Imirimo yo gusana umuhanda Kigali-Gatuna mu karere ka Gicumbi wangijwe n’ibiza irarimbanyije
Imirimo yo gusana umuhanda mpuzamahanga wa Kigali-Gatuna wari umaze igihe wangiritse bitewe n’ibiza by’imvura igeze kure, ndetse abaturage barishimira ko wihutiye gusanwa utarangirika burundu.
Abakoresha uwo muhanda bavuze ko wari umaze no kwangiza ibikorwaremezo byiganjemo insinga z’amashanyarazi no kugwisha amapoto yazo, gutwara ubutaka ndetse n’ibiti bihakikije, ndetse iyo dusanwa vuba hari kwangirika ibirenze ibyo.
Ngabikeye Anaclet yagize ati" twari twagize impungenge ko ushobora guhita ucikamo kabiri bigahagarika urujya n’uruza, kandi uyu muhanda udufatiye runini, gusa twabonye haba ibikoresho byo kuwukora n’abakozi barahageze, ubu batangiye kuwukora nta kibazo".
Umunyana Diane we yagize ati "natwe dukoresha imodoka zitwara abagenzi berekeza ku mupaka wa Gatuna bava i Kigali, Twibazaga ko numara gucika birahagarika ingendo z’ubwikorezi n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gusa twabonye ikibazo cyatangiye gukurikiranwa".
Mu kiganiro Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko ikibazo cy’ uyu muhanda wangiritse bari bakimenye, ndetse ko ibikorwa byo kuwusana byari biteganyijwe.
Yaragize ati" ikibazo cy’umuhanda Kigali-Gatuna wangiritse twarakimenye, duteganya kuwusana, uduce twangiritse nitumara gusanwa hazasubizwaho n’ ibikorwaremezo byangiritse, imirimo yo kuwusana izatwara agera kuri miliyari eshatu z’ amafaranga y’u Rwanda".
Amakuru yo gusana uwo muhanda yemejwe n’umuyobozi w’agateganyo w’ Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, wabwiye IGIHE ko imirimo yo kuwusana igeze kure.
Ati" Umuhanda watangiye gukorwa, imirimo yo kuwusana igeze kure".
Uyu muhanda mpuzamahanga uva i Kigali werekeza i Gatuna ubwo wakorwaga wari watwaye agera kuri miliyari 55 Frw, nyuma uza gusenyuka bitewe n’ibiza byangirije uduce tw’ahitwa mu Maya, Rwankonjo na Keyebe.



