IMIKINO: U Rwanda rwisanze mu Itsinda rimwe na Brésil

IMIKINO: U Rwanda rwisanze mu Itsinda rimwe na Brésil
Ikipe y’u Rwanda y’Abagore muri Sitting Volleyball yisanze mu Itsinda B hamwe na Brésil, Canada na Slovenie mu Mikino Paralempike izabera i Paris uyu mwaka.
Uhereye uyu munsi, hasigaye iminsi 99 gusa kugira ngo i Paris mu Bufaransa hatangire Imikino Paralempike ya 2024 kuva tariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 9 Nzeri 2024.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizaba bihagarariwe n’Ikipe y’Abagore ya Sitting Volleyball nyuma yo kwitwara neza ikegukana Shampiyona Nyafurika yabereye muri Nigeria muri Gashyantare.
Nyuma y’uko hashyizwe hanze amatsinda y’uko amakipe ahuriye mu matsinda, u Rwanda ruhagarariye Afurika ruzahangana na Brésil, Canada na Slovenia.
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya Ikipe y’Igihugu y’Abagore igiye kwitabira iyi Mikino muri iki cyiciro.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kandi yongeye kwisanga hamwe na Brésil yatsinze amaseti 3-0 mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball cyabereye mu Misiri mu mwaka ushize.