Imikino: RRA yigaranzuye APR VC yo na REG begukana Memorial Rutsindura(Amafoto)

Imikino: RRA yigaranzuye APR VC yo na REG begukana Memorial Rutsindura(Amafoto)
Amakipe ya Rwanda Revenue Authority mu bakobwa ndetse na REG VC mu bagabo ni zo zegukanye Memorial Rutsindura ya 2024 irushanwa ngarukamwaka ryakinwaga ku nshuro ya 20 hagamijwe kwibuka uyu wahoze ari umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare.
Iki kigo, kikaba ari na cyo cyakiriye imikino myinshi yo muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe arenga 52, aho abakunzi ba Volleyball bongeye kubona ibirori muri uyu mukino, ndetse iri rushanwa rikaba ryongeye gushimangira ko Volleyball ari wo mukino mu Rwanda wubatse ushingiye ku mashuri, ahantu ubusanzwe hagashakiwe impano mu mikino itandukanye.
Memorial Rutsindura ya 2024, yitabiriwe n’ibigo by’amashuri by’ibyiciro byose uhereye ku mashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri yisumbuye mu gihe na Kaminuza zirenze imwe zikaba zari zihagarariwe nubwo imwe muri zo itagaragaje urwego rushimishije ugereranyije n’abo bahanganaga.
Mu gihe benshi baba bahanze amaso amakipe akina mu cyiciro cya mbere, urebye imikino ibiri yari iryoheye amaso muri iri rushanwa ni iyo Groupe Scolaire Officiaire ya Butare yahuriyemo na Petit Séminaire Virgo Fidelis mu banyeshuri bo mu cyiciro rusange no mu mashuri yisumbuye, aho hombi GSOB yegukanaga igikombe itsinze PSVF Seti 3-2.
Seminari yari yataguye iyi mikino ntabwo yatahiye aho kuko ikipe y’abahoze bayigamo ari bo baje kwegukana igikombe cy’abakanyujijeho muri uyu mukino, aho abakinnyi bayobowe na Ndamukunda Flavien baje gutsinda Seti 3-1 ikipe ya Relax ya Gasongo na Kizungu bahoze bakinira na bo ikipe y’igihugu.
Mu makipe akina mu cyiciro cya mbere ikipe ya Rwanda Revenue Authority mu bagore yaje gutwara igikombe itsinze APR WVC Seti 3-1 (13-25, 25-16, 25-23, 25-21) ishyira akadomo ku bikombe bine byikurikirana iyi kipe y’umutoza Peter Kamasa yari imaze iminsi itwara.
Mu bagabo, ikipe ya Gisagara yari yakoze ibishoboka ngo isibanganye umwaka mubi wa shampiyona yagize ntabwo yaje guhirwa dore ko yatsinzwe na REG seti 3-2 (19-25, 19-25, 25-22, 25-22, 8-15) bituma itaha amara masa nubwo yari yagaruye bamwe mu nkingi za mwamba zayo nka Wyclef.
Mu mukino wa Beach Volleyball ikipe ya Kwizera Pierre Marshall wamenyekanye cyane muri wo ari kumwe na Kansime Julius Kagarama yaje kwegukana igikombe cyaherekejwe n’ibahasha nkuko byanagenze mu bindi byiciro.
Rutsindura Alphonse wibukwaga, yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.
Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.
Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine.







































