Imikino: Rayon Sports yasinyanye amasezerano na AC Group

May 23, 2024 - 15:56
 0  192
Imikino: Rayon Sports yasinyanye amasezerano na AC Group

Imikino: Rayon Sports yasinyanye amasezerano na AC Group

May 23, 2024 - 15:56

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na AC Group isanzwe ikora ibijyanye na Tap& Go mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu ntara.

Amasezerano na Rayon Sports yasinyiwe ku cyicaro cy’iyi kipe kiri ku Kicukiro kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi, aho ubuyobozi bwayo bwatangaje ko amakipe yabo y’abagore n’ay’abagabo azajya yambara uyu muterankunga ku maboko y’imyenda.

AC Group izajya ikorera Rayon Sports amakarita azahabwa abanyamuryango b’iyi kipe bakajya bayakoresha muri serivise zitandukanye harimo kugura itike y’ubunyamuryango (membership card), kugura itike y’umwaka wa shampiyona(season ticket) n’izindi serivisi zisanzwe zikorwa n’iki kigo.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko gusinyana na Tap&Go bigiye gufasha ikipe ya Rayon Sports mu kongera umubare w’abakunzi babo kuko ubusanzwe uko yari akoze byacaga bamwe intege.

Yagize ati “Umwaka ushize twakoze amakarita y’abafana ariko twagiye tugira imbogamizi zirimo ko ikoranabuhanga yari akoranye ritari rigezweho ndetse no kuba byari bigoranye kuyageza ku bayaguze”.

“Ubu hamwe na AC Group tuzakora amakarita afite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ndetse buri muntu azajya abona ikarita yaguze nyuma y’umunsi aho yaba ari hose”.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu byumweru bibiri aya makarita ari bube yageze ku isoko, aho umunyamuryango w’iyi kipe ashobora kuyigura aciye kuri serivise za Rayon zisanzwe akanda *702# kuri telefone.

Rayon Sports nubwo itatangaje umubare w’amafaranga izahabwa n’iki kigo, bavuze ko mu mwaka ushize igikorwa cyo kugurisha amakarita cyabahaye miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi kipe yahawe amafaranga y’umwaka wa mbere w’amasezerano ashobora kuba agera kuri miliyoni 150 Frw.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa AC Group, Jones Kizihira bagaragaza amasezerano bemeje kuri uyu munsi
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu yavuze ko hari byinshi Rayon izungukira mu masezerano na Tap&Go
Aya masezerano azamara imyaka ibiri ishobora kongerwa
Rayon Sports yishimiye kwinjira muri ubu bufatanye
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268