Imikino - Rayon Sports: Turashaka guha iyo mpano abafana- Julien Mette utoza Rayon Sports

Mar 31, 2024 - 10:43
 0  139
Imikino - Rayon Sports: Turashaka guha iyo mpano abafana- Julien Mette utoza Rayon Sports

Imikino - Rayon Sports: Turashaka guha iyo mpano abafana- Julien Mette utoza Rayon Sports

Mar 31, 2024 - 10:43

Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko iyi kipe igomba kwegukana Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, ikagitura abafana nk’impano nyuma y’uko ititwaye neza muri Shampiyona.

Rayon Sports yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona wabereye i Huye ku wa Gatandatu, isigara irushwa amanota 10 na APR FC mu gihe hasigaye imikino itanu kuri iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru.

Mu gihe amahirwe ya Shampiyona asa n’ayayoyotse kuko APR FC isabwa byibuze amanota atandatu mu mikino itandatu isigaye, Gikundiro ihanze amaso Igikombe cy’Amahoro aho izahura na Bugesera FC muri 1/2 kizakinwa muri Mata.

Umutoza Julien Mette yavuze ko intego afite ari ukwegukana iri rushanwa rizabahesha gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, ubundi igikombe bakagitura abafana ba Rayon Sports.

Ati "Tugomba kwitegura iri rushanwa [ry’Igikombe cy’Amahoro], twananiwe gutwara Shampiyona, rero turashaka kugumana uwo mwanya wa kabiri ku rutonde. Twatwaye Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize, tugomba kugihagararaho, ni yo nzira izatugeza muri CAF Confederation Cup. Ndagishaka, ikipe iragishaka. Turashaka guha iyo mpano abafana."

Yakomeje agira ati "Rero kuri iyi mikino ya 1/2, umukino ubanza n’uwo kwishyura tugomba kuyitegurana ubushake bukomeye. Bizaba bimeze nk’intambara, na bo [Bugesera FC] bashaka kugera ku mukino wa nyuma nka twe. Ikipe ibishaka cyane izajya ku mukino wa nyuma."

Abajijwe niba cyaba atari cyo gihe cyo gushyira imbaraga cyane mu Gikombe cy’Amahoro, ibya Shampiyona akabishyira ku ruhande, Mette yavuze ko we akunda gutsinda buri mukino ndetse ari yo myumvire ikipe ye igomba kugira ngo izabashe kugira umusaruro mwiza ubutaha.

Ati "Ku giti cyanjye, ndashaka gutsinda buri mukino, yewe n’uwa gicuti. Aho nanyuze hose haba muri Congo, Djibouti no mu Burengerazuba, nashakaga gutsinda buri mukino, ni na byo ngomba gukora muri Rayon Sports nubwo tutarwa igikombe, kuko iyo utsinda, ugira iyo myumvire ku buryo mu mwaka w’imikino utaha bizoroha."

Julien Mette yageze muri Rayon Sports muri Mutarama, ahabwa amasezerano y’igihe gito azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Nyuma yo kugaragaza impinduka mu mikino yatoje, ubuyobozi bwa Gikundiro bwatangiye gutekereza uburyo yakongerwa amasezerano akagumana na yo mu mwaka w’imikino utaha.

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko bashaka kwegukana Igikombe cy'Amahoro bakagitura abafana
Rayon Sports yatsindiye Mukura VS i Huye ku wa 30 Werurwe
Bamwe mu bafana baherekeje Rayon Sports i Huye batashye bamwenyura
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268