Imikino: Kuva ku Muyumbu kugera muri Portugal "Amateka ndetse n'urugendo rwa Yangiriyeneza watangiye gukabya inzozi ze muri ruhago (Video)"

Imikino: Kuva ku Muyumbu kugera muri Portugal "Amateka ndetse n'urugendo rwa Yangiriyeneza watangiye gukabya inzozi ze muri ruhago (Video)"
Abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bo mu miryango itishoboye, bakomeje gukabya inzozi binyuze mu mushinga wa Tony Football Excellence.
Uyu mushinga uhitamo abanyempano uhereye mu byaro, ukibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.
Abana babashije kugaragaza impano hakiri kare bazajya bashakirwa amahugurwa y’umupira w’amaguru ndetse nibiba na ngombwa bahuzwe n’amakipe akomeye yo hanze y’u Rwanda harimo n’ay’i Burayi.
Uko ni ko Yangiriyeneza Erirohe wakuriye mu buzima bugoye mu Karere ka Rwamagana, yabashije kwerekana ko azavamo rutahizamu mwiza w’ejo hazaza, Tony Football Excellence ikamuhuza n’ikipe ya G.D. Estoril Praia yo mu Cyiciro cya Mbere muri Portugal.
Uko Yangiriyeneza yisanze muri Tony Football Excellence
Yangiriyeneza w’imyaka 17 yakuriye mu Murenge wa Muyumbu aho umuryango we utuye kugeza ubu, akura akunda umupira w’amaguru nubwo byasabye imbaraga kugira ngo umuryango we ubashe kumva neza icyo uzamugezaho nk’uko umubyeyi we (Nyina), Mukantaganda Vestine abisobanura.
Ati "Najyaga nibaza ko uburyo yakundaga umupira, bizatuma atabasha no kwiga. Igihe kimwe najyaga mubwira ko iyo mipira izamubuza ubwenge ariko aza kunsubiza neza ko iyo akina, aba akina, n’iyo yiga aba yiga."
Ibyo Yangiriye neza yakoraga byose byatumaga adata umurongo wo kuba yabura amahirwe yo kwiga ariko atibagiwe ko umupira w’amaguru ari yo mpano ye agomba gukomeza kubagarira nubwo yabwiye IGIHE ko aho yari atuye byabanje kugorana.
Ati “Njye nakinaga mu rusisiro, bya bindi bita karere bisanzwe kuko aho navukiye ku Muyumbu nta kibuga cyahabaga. Mu 2019, baracyubatse hahita haza umutoza twitaga Papa Eric atangira kudutoza. Uko ni ko navuga noneho nari ntangiye neza.”
Yakomeje gukina bisanzwe, ariko nyuma Tony Football Excellence Programme iza ku mutera imboni, yiyemeza kwagura impano ye.
Ati “Nk’ibisanzwe rero kugira ngo nisange muri Tony, bavuganye n’umutoza w’aho nakinaga, atubwira ko hari amahitamo. Naragiye ndakora ngira amahirwe ndatsinda mpita nisangamo.”
Uyu musore wavutse mu 2006, akigera muri iyi kipe yahise abona neza itandukaniro ku mitoreze ndetse abona neza impano ye no kurushaho kuyigaragaza mu buryo bugezweho.
Ati “Muri Tony twiga umupira tugakora imyitozo y’imbaraga, batwereka amashusho adufasha gukosora ibyo twishe mu mukino bitandukanye, ndetse tubashe no kuyakosora.”

Uko byagenze ngo Yangiriyeneza yerekeze muri Portugal
Muri uyu mwaka wa 2024 ni bwo ibyangombwa byose byabonetse, kugira ngo uyu mukinnyi abashe kujya kugerageza amahirwe ye muri Portugal, inkuru yakiranye yombi.
Ati “Muri Gashyantare uyu mwaka abayobozi bo muri Tony baraje barambwira ngo ngiye kujya muri Portugal. Byarantunguye kuko ntabwo narimbizi, gusa nabyakiriye neza nta kibazo. Ikipe ni Grupo Desportivo Estoril Praia.”
“Icyo gihe natangiye kureba ikipe nzajyamo ndetse n’ubuzima bwo muri Portugal nifashishije internet. Usibye ko ubuyobozi na bwo bwansobanuriye neza akaba ari yo mpamvu nteganya kuzitwara neza nkahesha ishema umuryango wanjye, igihugu cyanjye ndetse n’ikipe mvuyemo.”
Yangiyeneza wize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, akunda cyane Manchester City yo mu Bwongereza akunda ndetse agafata Erling Haaland nka rutahizamu w’icyitegererezo kuri we bigendanye n’umwanya we.

Abatoza bizeye neza ko umukinnyi bohereje yajyanye ubumenyi buhagije
Umutoza Mukuru wa Tony Football Excellence, Twagirayezu Isaac, ashimangira ko ubushobozi afite n’impamvu ari we mukinnyi watoranyijwe bizatuma yitwara neza aho agiye.
Ati “Umukinnyi wacu witwa Erirohe agize amahirwe yo kujya muri Portugal kwimenyereza mu gihe cy’amezi abiri. Afite ubushobozi buri hejuru mu gice cy’ubusatirizi mu buryo bwose bushoboka. Afite impano karemano muri rusange, afite ubwenge kandi yitwara neza imbere y’izamu akaba yatsinda ibitego byinshi."
"Igihagararo cye ni cyiza ku buryo iyo afite umupira kuwumukuraho biba ikibazo. Imitekerereze ye no kwigirira icyizere biri hejuru. Intego nyamukuru yatumye tumwohereza ni ukugira ngo agereyo yongere ubumenyi kandi azamure urwego rwe. Hari abareba abakinnyi baba bari hariya bazamukurikirana, raporo rero ikipe izaduha tuzagena ikizakurikiraho kuri we.”
Si aba gusa bafitiye icyizere Yangiriye neza ko na bagenzi be bakuranye ku kibuga ndetse bakanakinana umupira w’amaguru bizeye ko amahirwe abonye ari inzira aciriye abamuri inyuma no kwerekana ko mu gace aturutsemo hari abanyempano muri ruhago.
Yangiriyeneza yatangiye igerageza muri GD Estoril Praia yo muri Portugal yo mu Cyiciro cya Mbere muri Portugal, iba mu Mujyi wa Estoril ndetse ikaba iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rusange rwa Shampiyona yo muri iki gihugu igeze ku munsi wa 29.
Mu gihe cy’amezi abiri azamara, ikipe izamumenyera byose nkenerwa harimo aho kuba, amafunguro, ingendo, kuvuzwa igihe arwaye ndetse n’inamufashe mu gihe cyo gusubira mu gihugu cye.
Urwego azagaragaza nirushimwa n’iyi kipe hazabaho ibiganiro hagati yayo na Tony Football Excellence abe yasinyishwa amasezerano ya kinyamwuga muri yo cyangwa indi iyo ari yo yose bishoboka ko yakinira.
Si uyu wenyine Tony Football Excellence iteganya kohereza kuko hari abandi bakinnyi bayo izohereza mu yandi makipe akomeye i Burayi, gusa ikaba yarazitiwe n’uko benshi bakiri mu bihe by’ishuri.
Tony Football Excellence Programme ni Umushinga w’Abanya-Israel washyiriweho guteza imbere abana bafite impano binyuze mu kwigisha imikino mu mashuri.
Binyuze muri uyu mushinga, hari gahunda y’uko u Rwanda ruzavamo abakinnyi b’ibyamamare mu myaka iri imbere.




