Imikino: Kera kabaye Aruna Madjaliwa agiye kugaruka muri Rayon Sports

May 25, 2024 - 14:05
 0  208
Imikino: Kera kabaye Aruna Madjaliwa agiye kugaruka muri Rayon Sports

Imikino: Kera kabaye Aruna Madjaliwa agiye kugaruka muri Rayon Sports

May 25, 2024 - 14:05

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Rayon Sports, Aruna Mussa Madjaliwa, agiye kongera kugaragara mu kibuga akinira iyi kipe ikomoka i Nyanza nyuma y’aho ibiganiro bye n’ubuyobozi birangiye ahawe imbabazi.

Aruna Moussa Madjaliwa yaje muri Rayon Sports avuye mu Burundi aho aheruka gukinira iyi kipe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 ubwo batsindaga Mukura VS ibitego 4-1. Yahise agira imvune y’agatsinsino yagiye ikomera bigatuma amara igihe kinini kurusha icyari kitezwe.

Uyu mukinnyi yateranye amagambo n’ubuyobozi aho yabushinje kutamuvuza no kutamuha amafaranga akwiriye gusa na bwo bukaza gutangaza ko asa nk’uwivunikishaga kugira ngo atajya mu kibuga, maze birangira atongeye kugaragara muri Gikundiro na nyuma yo gukira.

Ibi byaje no kurangira iyi kipe ireze uyu mukinnyi imushinja guta akazi mu gihe na we yavugaga ko azitabaza inzego mpuzamahanga arenga Rayon kuba hari amafaranga itamuhaye kandi biri mu masezerano bagiranye.

Amakuru IGIHE ifite ariko, avuga ko uyu mukinnyi hamwe n’umuhagarariye baje kwegera Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, bamusaba imbabazi maze na we yemera kumubabarira aho azaba ari umwe mu bazakinira iyi kipe umwaka utaha dore ko akinabafitiye amasezerano.

Madjaliwa ukina mu kibuga hagati afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we muri aka Karere gusa impano ye ntabwo yabonye umwanya wo kuyigaragaza bitewe n’uku kutumvikana hagati ye n’ubuyobozi bw’ikipe.

Mu kiganiro yari yahaye IGIHE muri Werurwe uyu mwaka, yari yatangaje ko ikipe itamufashe neza ubwo yarwaraga ndetse ngo itangira kumuhimbira ibinyoma, imuteranya n’abafana aho ku bwe yari yiteguye gutanga ibishoboka ngo agaragaze impano ye yatumye yifuzwa na Murera.

Rayon Sports ikaba yaratangiye gahunda yo gutegura umwaka utaha wa shampiyona aho hari abana bakiri bato iri gukoresha igeragezwa aho ikorera imyitozo mu Nzove, kugira ngo barebe abo bazashyira mu ikipe yabo y’abato wenda n’abazamurwa mu ikipe y’abakuru, mu gikorwa kiri kuyoborwa na Kayiranga Baptiste hamwe n’umutoza Julien Mette.

Madjaliwa yiyunze n'ubuyobozi bwa Rayon Sports
Uyu mukinnyi bivugwa ko yamaze igihe adahembwa nk'abandi muri Rayon Sports
Imikino ya Rayon Sports Aruna yagaragayemo ni mbarwa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268