Imikino: Ibya Ani Elijah mu Mavubi byanze, Ibitaravuzwe kuri Ani Elijah utarajyanye n’Ikipe y’Igihugu Amavubi

Imikino: Ibya Ani Elijah mu Mavubi byanze, Ibitaravuzwe kuri Ani Elijah utarajyanye n’Ikipe y’Igihugu Amavubi
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri kubarizwa i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin mbere yo kujya gukina na Lesotho muri Afurika y’Epfo, ariko yagiye itari kumwe n’Umunya-Nigeria Ani Elijah wari umaze ibyumweru bibiri ari hamwe n’abandi mu mwiherero.
Ani Elijah ni rutahizamu umaze umwaka umwe mu Rwanda aho akinira Ikipe ya Bugesera FC yasinyiye imyaka ibiri, ayitsindira ibitego 15 muri Shampiyona ya 2023/24, abinganya na mwenewabo Victor Mbaoma wa APR FC.
Uyu mukinnyi uri mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa Shampiyona ya 2023/24 nk’uko bimeze kuri Muhire Kevin na Ruboneka Jean Bosco, ntiyigeze atangazwa mu bakinnyi b’Amavubi bahamagawe tariki ya 10 Gicurasi.
Nubwo byagenze gutyo, yitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ndetse yari amaze iminsi akorana imyitozo n’abandi bahawe ibendera ry’Igihugu na Minisitiri wa Siporo ku wa 1 Kamena 2024.
Umutoza w’Amavubi, Spittler Frank Torsten, yavuze ko impamvu atashyize Ani Elijah mu bakinnyi yajyanye muri Côte d’Ivoire ndetse azakomezanya muri Afurika y’Epfo, ari uko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ritarabona igisubizo cyo muri FIFA kimwemerera gukinira Amavubi.
Ati “Turacyategereje igisubizo kiva muri FIFA. Ni yo mpamvu tutamuzanye, nta pasiporo, ntabwo byaba byumvikana. Twari tubizi kuva mbere, ko bishobora kugenda gutya, gusa naravuze nti ibyiza ni uko namugira mu myitozo, igisubizo cyaza ari kizima, yaba nyuma y’iyi mikino ibiri hano, muri CECAFA akaba yari kumwe n’ikipe, azi icyo gukora.”
Ku rundi ruhande, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, aherutse kuvuga ko bazigengesera muri iki kibazo cya Ani Elijah ku buryo atazigera akinira u Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Ati “Abanyarwanda tubamare impungenge kandi tubahe amakuru, nta na rimwe tuzakinisha umukinnyi mu buryo butubahirije amategeko, yaba ayacu, yaba aya CAF n’aya FIFA kuko icyo gihe twaba tunatengushye Abanyarwanda. Hashobora kuzamo na mpaga, n’ibyo abantu bakoreye bigapfa ubusa. Ibyo ntitwabikora.”
Aha, yashimangiye ko nubwo uyu mukinnyi yakoranaga n’abandi imyitozo ndetse akaba mu mwiherero, bidahagije ko yajyana n’Ikipe y’Igihugu nk’umukinnyi wayo.
Ati “Ababa bagiye mu kwitoza, ntabwo ariko bagenda bose. Abarimo bose si ko bazagenda. Abanyamahanga bashobora kuba barimo, umunyamahanga ushobora kuba arimo, abo bose, icyo gihe cyo kugenda, ibyo amategeko asaba bitanoze, yajya mu batagenda. Icyakora yaba yafashije mu myitozo, ntabwo igikorwa yaba yakoze cyaba gipfuye ubusa.”
“Turagira ngo tubamare impungenge, ni ibintu tuzitwararika. Ngira ngo mwabonye ibya Guinée by’ejo bundi [Guinée Equatoriale yatewe mpaga ebyiri z’imikino iheruka kubera Emiliano Nsue wayikiniraga kuva 2013 bitemewe n’amategeko], ntabwo ari amakuru ya kera.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko na Minisiteri ya Siporo yashatse kumenya byinshi kuri iki kibazo cy’uyu mukinnyi ndetse imaze iminsi ibizi ngo “uyu ntabwo azakina.”

Ibitavugwa kuri Ani Elijah
Ubwo Amavubi yari amaze kunganya na Zimbabwe 0-0 ndetse no gutsinda Afurika y’Epfo 2-0 mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize, Umutoza Frank Spittler yavuze ko yakwifuza kugira undi rutahizamu w’imbaraga ndetse utekereza yihuse kurusha Nshuti Innocent yagendeyeho muri iyo mikino yombi.
Kuva icyo gihe, hagiye havugwa amazina atandukanye, arimo ay’abafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze, ariko imboni za Spittler zabengutswe Umunya-Nigeria Elijah, umusore w’ibigango ukinira Bugesera FC.
Nubwo Ani Elijah atigeze agaragara ku rutonde rw’Amavubi yahamagawe ku wa 10 Gicurasi, yari yaramaze kubwirwa mu gikari ko azitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu ndetse na we yagiye yemerera itangazamakuru ko hari ibiganiro byabayeho by’uko yakinira u Rwanda kuko na we ubwe yabyifuzaga.
Amakuru avugwa, ni uko nyuma yo gushimwa n’Umutoza Frank Spittler, uyu Munya-Nigeria wavukiye i Abuja mu 1998, atigeze agorana mu byo yasabye birimo inzu mu Bugesera kugira ngo akinire u Rwanda.
Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko uyu mukinnyi yemerewe n’umubyeyi we gukinira u Rwanda "niba abona hari icyo byamufasha". Umwe mu nshuti ze, yavuze ko nta kintu yigeze asaba, ahubwo yifuza gukina, akazagororwa nyuma, byaba ngombwa akaba yahabwa aho gutura.
Iyo yari intambwe ya mbere ndetse hahise hakurikiraho iya kabiri yo kubaza muri Nigeria niba yakinira u Rwanda [niba nta kipe y’igihugu yakiniye iwabo], ndetse NFF isubiza FERWAFA ko ntayo.
Aha na ho byari bikemutse, ndetse FERWAFA yasabye Minisiteri ya Siporo ko Ani Elijah yafashwa kubona ubwenegihugu kugira ngo akinire Ikipe y’Igihugu nk’umwenegihugu, bityo bizanorohe mu kumusabira ibyangombwa byuzuye muri FIFA.
Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008, rifungura imiryango ku banyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.
Hagati aho, ibi byabaga mu gihe hari amakuru avugwa ko kumujyana mu Ikipe y’Igihugu byaba ari inzira yo kumwinjiza mu makipe nka Police FC cyangwa APR FC yamwifuje, akayikinira ari umwenegihugu kuko icyo gihe byoroshya amahitamo y’abatoza ku mukino kubera umubare w’abanyamahanga buri kipe iba yemerewe gukinisha. Gusa, ibyo ni ibivugwa ndetse byamaganiwe kure n’uruhande rw’umukinnyi.
Ubwenegihugu bwarasabwe, ariko ntiburatangwa. Hagati aho kandi, FERWAFA yari mu gushaka uburyo na FIFA yabiha umugisha, Ani Elijah akemerwa gukinira u Rwanda.
Tariki ya 20 Gicurasi, mu gihe ibindi byose bitarakemuka, Ani Elijah yitabiriye umwiherero, benshi bacika ururondogoro kubera kubona uyu mukinnyi w’umunyahanga yitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu atarahamagawe dore ko yagaragaye no mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA nubwo nta bisobanuro bijyanye na we byatanzwe.
Umwe mu bayobozi ba FERWAFA yahise yongera gutekereza kabiri, asaba Umutoza Spittler ko aba yihanganye, umukinnyi ava mu mwiherero nyuma y’amasaha make ariko nyuma y’ibiganiro, asubirayo ku mugoroba w’umunsi wakurikiyeho. Aha, ntizari impamvu ze bwite nk’uko byatangajwe, byari ubusabe bw’ubuyobozi.
Ibyabaga byose, kugeza n’uyu munsi, biragoye ko hari uwagusobanurira inzira byacamo kugira ngo Ani Elijah akinire Amavubi kuko nta gisekuru afite mu Rwanda, ntiyahabaye ari muto cyangwa ngo abe ahamaze imyaka itanu nk’uko biri mu mategeko ya FIFA agenga ihindurwa ry’igihugu ku mukinnyi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko "icyizere gike gihari" gishingiye ku bwumvikane bwabayeho hagati ya FERWAFA na NFF ya Nigeria ko “uyu mukinyi yakinira u Rwanda ndetse Nigeria ntizabigireho ikibazo.”
Hejuru y’ubu bwumvikane, FERWAFA yasabye Komisiyo ishinzwe Abakinnyi muri FIFA ko yakwemerera Elijah gukinira u Rwanda, igisubizo kiracyategerejwe.
Ibyaba byose, igisubizo cyaza kivuga ko abyemerewe cyangwa atabyemerewe, ukuri ni uko hakurikijwe amategeko, Ani Elijah ntashobora gukinira u Rwanda kuko bisaba kuba ahamaze imyaka itanu ahatuye cyangwa ahakorera.
Kumukinisha bishobora kongera gushyira ibibazo ku Ikipe y’Igihugu nk’uko byagenze kuri Daddy Birori [Etekiama Agiti Tady] watumye u Rwanda ruterwa mpaga mu 2014 kubera gukinira ku myirondoro ibiri itandukanye.
Nk’uko na Munyantwali Alphonse yabigarutseho, u Rwanda ntirwakabaye rugwa mu mutego nk’uwo mu gihe nta kwezi gushize Guinée Equatoriale itewe mpaga ebyiri z’imikino yo mu Ugushyingo 2023 kubera gukinisha Kapiteni wayo, Emiliano Nsue, binyuranyije n’amategeko kuva mu 2013.
Uyu mukinnyi wavukiye muri Espagne akanayikinira kugeza mu Batarengeje imyaka 21, yangiwe na FIFA gukinira igihugu cy’ababyeyi be kuko yabonye ubwenegihugu bwa Guinée Equatoriale mu gihe yari yaramaze gukina Euro U-20 ya 2009.
Ese kuri Ani Elijah, Nigeria icecetse, ibindi bihugu byahura n’u Rwanda na byo byaceceka?


