Imikino: APR FC irimo Muzungu, Tuyisenge Arsene n’abakinnyi 13 ba Intare FC yatangiye imyitozo

Imikino: APR FC irimo Muzungu, Tuyisenge Arsene n’abakinnyi 13 ba Intare FC yatangiye imyitozo
Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, yitegura umukino uzayihuza na mukeba Rayon Sports hatahwa Stade Amahoro yavuguruwe.
Ni imyitozo yagaragayemo amasura mashya y’abakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha barimo Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu iyi kipe yakuye muri Bugesera, Tuyisenge Arsene wavuye muri Rayon Sports ndetse na Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.
Mu bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo yabaye mu muhezo harimo abasore 13 bavuye mu ikipe ya Intare FC yabaye itije APR FC ngo bazayifashe guhangana na mukeba cyane ko bari bamaze iminsi bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri aho batahanye umwanya wa kane.
Mu cyumweru gishize ubwo Arsene Tuyisenge yaganiraga na IGIHE yahakanye yivuye inyuma amakuru amwerekeza muri APR FC, aho yavuze ko nta n’umuyobozi wayo bari babonana.
Ku rundi ruhande amakuru yizewe avuga ko ubwo uyu yegerwaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bumwongerere amasezerano yahise ababwira ko yarangije kumvikana n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ndetse azayikinira kuri uyu wa Gatandatu.
Uretse aba bakinnyi bashya, ikipe ya APR FC itegereje Byiringiro Gilbert na Jean Rene Ishimwe bazava muri Marines, ndetse na Muhawenayo Gad uri buzane n’ikipe y’igihugu Amavubi hamwe na bagenzi be Mugisha Gilbert, Clement Niyigena, Nshimiyimana Yunusu na Ruboneka Jean Bosco bakuye intsinzi kuri Lesotho.
Mu bakinnyi basanzwe muri iyi kipe ntabwo hagaragaye abanyamahanga bayo bakiri mu biruhuko, mu gihe abarimo Ishimwe Christian na Ishimwe Jean Pierre batagaragaye ku myitozo yabereye i Shyorongi.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena amakipe yombi ataha Stade Amahoro ivuguruye.
Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 ubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsindaga ibitego 2-0, mu gihe umukino wa gicuti waherukaga guhuza aya makipe yombi ari uwabaye mu 2005 uwari Perezida wa FIFA Sepp Blatter ari i Kigali, aho icyo gihe Bobo Bola yafashije APR gutsinda mukeba 1-0.


