Imihini mishya!? Abakoze ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Automatique 70% batsinzwe

Imihini mishya!? Abakoze ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Automatique 70% batsinzwe
Nyuma yuko ku wa 09 Nzeri 2024, Polisi y’igihugu ishami rishinzwe ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ritangije gahunda yo gutanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bya ‘Automatique’, ku ikubitiro abakandida 30% by’abakoze ni bo babashije gutsinda.
Mu ba kandida 28 bari basabye gukora ibyo bizamini ku wa 09 Nzeri, hitabiriye 27 hatsinda umunani gusa naho 19 baratsindwa. Ibi bikaba bivuze ko nibura 30% gusa y’abakoze ibizamini ku modoka za Automatique ari bo babashije kuzitahana nk’uko byatangajwe na ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Police y’Igihugu.
CSP Emmanuel Hitayezu, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini, yavuze ko nta nyoroshyo izashyirwa muri ibi bizamini ahubwo ko bigomba gukorwa uko byateguwe, bityo abakandida bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga badakwiye kujenjeka.
Yagize ati “Kugira ngo uze mu kizamini ni uko ugomba kuba wabanje kwiga nk’andi masomo yose, uba ugomba kunyura mu ishuri ukiga. Uyu munsi dufite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, iyo bigisha bigisha n’uko ikizamini gikoreshwa.”
Muri ibi bizamini, hatangiriwe ku ruhushya rwa Category ‘B AT’ (B Automatic Transmission). CSP Hitayezu akaba yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buza n’izindi Category zizagenda zishyirwaho.
Yakomeje yibutsa abantu ko uzajya abona uruhushya rwa Automatique azajya aba yemerewe gutwara ibinyabiziga bya Automatique gusa.