Imfungwa n'abagororwa mu gihugu cya Kenya bagiye kujya batanga imisoro

Jun 12, 2024 - 06:01
 0  113
Imfungwa n'abagororwa mu gihugu cya Kenya bagiye kujya batanga imisoro

Imfungwa n'abagororwa mu gihugu cya Kenya bagiye kujya batanga imisoro

Jun 12, 2024 - 06:01

Imfungwa n'abagororwa mu gihugu cya Kenya bagiye kujya batanga imisoro ku mirimo basanzwe bakora yaba iyo hanze ya gereza cyangwa iyi mbere muri gereza.

Umunyamabanga wa Magereza Dr Salome Beacco, yavuze ko imfungwa n'abagororwa bagiye kujya batanga imisoro ishingiye ku mirimo ibyara inyungu basanzwe bakora yaba iyimbere muri gereza ndetse  niyo bakora hanze ya gereza.

Yagize ati"  Leta yaratekereje isanga imfungwa n'abagororwa bakwiye kujya batanga imisoro mu kubaka igihugu ndetse n'imiryango yabo, kuko bizafasha abazajya barangiza ibihano byabo bagataha bazajya basanga yamisoro batanze yarafashishe imiryango basize.

 Iyo mirimo izatangirwa imisoro, harimo inyubako zubakwa hanze n'abagororwa, imihanda ndetse nibindi bikorwa bisanzwe bikorerwa imbere muri Gereza nko kudoda, kubaza, gusudira, nibindi.

Mu magereza ya Kisumu, Mombasa, Meru, Nyeri na Eldoret. Hariho harubakwa ahantu hazajya hacururizwa imigati nabo bagorowa.

Muri Kenya habarurwa Amagereza 135 abarizwamo imfungwa n'abagororwa basaga ibihumbi 63, 000 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06