Imana yarambwiye ngo ngwino ndayisubiza ngo Oya - Madonna Louise

Mar 7, 2024 - 14:22
 1  374
Imana yarambwiye ngo ngwino ndayisubiza ngo Oya - Madonna Louise

Imana yarambwiye ngo ngwino ndayisubiza ngo Oya - Madonna Louise

Mar 7, 2024 - 14:22

Umuhanzikazi w'umunyamerika akaba n'umukinnyi wa filime, Madonna Louise, yatangaje ko Imana yamuhamagaye akayihakanira. Yabitangaje mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Los Angeles mu ijoro ryacyeye ubwo yavugaga ku burwayi yahuye nabwo mu mpeshyi ya 2023.

Madonna Louise Ciccone w'imyaka 35 yashimiye abaganga bamwitayeho ubwo yari ari hafi n’urupfu ari muri koma. Yagize ati: ”Byari biteye ubwoba ntabwo mbabeshya, ntabwo nzi ibindi byabaga, gusa ubwo nakangukaga ijambo rya mbere navuze ni oya’’.

"Niyumvagamo ko ndi kuvugana n’Imana yambwiraga ngo ngwino tujyane, ngwino uce muri ino nziira tujyane, ndangije mvuga Oya".

Uyu muhanzikazi akaba n’umubyeyi w’abana batandatu, yashimiye byimazeyo umuganga wamukurikiranaga David Angus, ati: "yanyongereraga imbaraga ubwo nari ndwaye mu mpeshyi, ntabwo nabashaga kuva ku buriri ngo nijyane mu bwiherero".

Ati "Naramuhamagaraga nkamubaza impamvu nta mbaraga mfite, nkamubaza igihe imbaraga zizongera zikagaruka. Yahitaga ansubiza ngo jya hanze ku kazuba ukeneye vitamini D impyiko zawe zikomeze gukora".

Madonna ni umuhanzikazi, umukinnyi wa filime akaba n'umwanditsi w’indirimbo uzwi ku kazina ka Queen of Pop "Umwamikazi w’injyana ya Pop". Yagiye aririmba indirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka "Hanky Panky", "Frozen" nizindi nyinshi.

Madona Louise azwi nka Queen of Pop

Madonna yatangaje ibihe bikomeye yanyuzemo akaganira n'Imana

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268