Ikoranabuhanga: Impungenge ku nyungu y'uruganda rw' Apple mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka

May 4, 2024 - 17:35
 0  144
Ikoranabuhanga: Impungenge ku nyungu y'uruganda rw' Apple mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka

Ikoranabuhanga: Impungenge ku nyungu y'uruganda rw' Apple mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka

May 4, 2024 - 17:35

Inyungu y’uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni zigezweho yaragabanutseho 4% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize.

Telefoni zicuruzwa n’uru ruganda nazo zagabanutseho 10% muri icyo gihe, ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize. Icyakora iri gabanuka rihuranye n’uko icuruzwa rya telefoni zigezweho ryiyongereyeho 10% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ibintu bitari biherutse.

Apple yinjije miliyari 90.8$ mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ari nayo mafaranga make iki kigo cyinjije mu mwaka ushize.

Inyungu ya mbere y’umusoro yari miliyari 28$, mu gihe Apple yatangaje ko yateganyije miliyari 110$ azifashishwa mu bikorwa byo kongera kugura imigabane yayo, mu gihe yaramuka itangiye guta agaciro. Icyakora isoko ryagaragaje icyizere rigifitiye uru ruganda, dore ko imigabane y’iki kigo itigeze igwa ku rwego abantu bari biteze.

Kimwe mu byatumye inyungu ya Apple igabanuka cyane muri iyi minsi ni uko isoko ry’u Bushinwa, igihugu yari isanzwemo ifitemo imbaraga zikomeye, ryaganutse kuko telefoni Apple yacurujeyo zagabanutseho 8%, bitewe n’ihangana rikomeye riri muri icyo gihugu, ryazamuwe cyane na telefoni zigezweho za Huawei.

Inyungu ya Apple yagabanutseho 4% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268