Ikoranabuhanga: Dore uko mu myaka ibiri, abagore bakorera ubucuruzi kuri internet mu Rwanda bazaba bangana n’abagabo

Ikoranabuhanga: Dore uko mu myaka ibiri, abagore bakorera ubucuruzi kuri internet mu Rwanda bazaba bangana n’abagabo
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagaragaje ibimaze kugerwaho n’ingamba zigihari muri gahunda y’imyaka itanu ya Leta, bigomba gusiga mu Rwanda abagore mu ikoranabuhanga bangana n’abagabo.
Ibi byatatangarijwe i Kigali ku itariki ya 28 Werurwe 2024 mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu rwego rw’Igihugu mu kugabanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo, ‘Generation Equality Forum’.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze rugabanya ubwo busumbane, n’imbogamizi zigihari.
Mu rwego rw’ubucuruzi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, zagaragaje ibimaze kugerwaho muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu yatangiye mu 2021, igamije kuzamura umubare w’abagore mu ikoranabuhanga mu by’ubucuruzi.
Iyo gahunda itangira, MINICOM, yagaragaje ko nibura mu bigo 67 bikorera ubucuruzi kuri murandasi, 10 gusa ari byo byari iby’abagore mu gihe ubu bimaze kugera ku ijanisha rya 30% .
Iyi Minisiteri yerekanye ko kugeza mu Ukuboza 2023, abagore bagera ku 454 mu bacuruzi 890 bari bafite ibigo by’ubucuruzi buciriritse babashije gushyira ibyo bacuruza ku iguriro ryo kuri murandasi ryitwa Rwandamart.
Abanyeshuri b’abakobwa 40 muri 75 bahawe buruse zo kujya kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Alibaba.
Muri uko kwezi kandi ibigo bitanu bikora ubucuruzi by’abagore byafashijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere hamwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC) gushyira ibicuruzwa byabo ku iguriro ryo kuri murandasi ryitwa ‘Dubai Organic Natural Food e-commerce’.
Hagaragajwe ko hari abagore barenga ibihumbi 60 kuri ubu bakorana n’iguriro rya e-haho rikorera kuri murandasi mu Rwanda ndetse n’abagera ku 141 bakora ubuhinzi bw’indabo mu majyepfo, bahuguwe ku kuzicuruziza kuri murandasi.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko hari ibyo u Rwanda rumaze gukora bifatika bijyanye n’amategeko n’amasezerano mpuzamahanga ariko ko hakiri icyuho kigaragaza ubusumbane ku iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu by’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Mu byo u Rwanda rwiyemeje harimo kuzamura umubare w’abakobwa biga siyansi n’ikoranabuhanga, kureba abakoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’imari hamwe no kureba ubumenyi bafite muri rusange. Kurikoresha ni kimwe ariko noneho ubumenyi bafite mu gukoresha ikoranabuhanga bungana iki. Harimo kwigisha no guhugura abagore n’abakobwa ariko no kubagezaho ibikoresho by’ikoranabuhanaga.”
Yavuze ko nubwo ibyo biri gukorwa ariko hari icyuho kikigaragara gikeneye gushyirwamo ingufu.
Ati “Ni ubushobozi mu by’amafaranga kuko byose bisaba amafaranga yo kugura ibyo bikoresho by’ikoranabuhanaga no gutanga amahugurwa yo kubikoresha. Hari n’ibidasaba amafaranga bisaba gusa ko inzego zitandukanye zibishyira muri gahunda y’ibikorwa byabo; nko kongera umubare wa’abana b’abakobwa biga siyansi n’ikoranbuhanga.”
Ibyo ngo byiyongeraho kuba n’umubare w’abari muri ibyo bikorwa na wo udahagije ugeraranyije n’uw’abagabo.
Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem yavuze ko icyuho cy’iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kikiri ku Isi hose bitewe n’uko abagore n’abakobwa hari ibyiciro bagiye bahezwamo birimo nk’amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga.
U Rwanda rwiyemeje kuziba icyuho kiri mu kugira ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore, gushora imari mu gufasha abagore gukoresha ikoranabuhanga na inovasiyo n’ibindi.



