Ikoranabuhanga: Amerika yatanze isoko ryo gukora imodoka izakoreshwa ku Kwezi mu rugendo rushyigikiwe n’u Rwanda

Ikoranabuhanga: Amerika yatanze isoko ryo gukora imodoka izakoreshwa ku Kwezi mu rugendo rushyigikiwe n’u Rwanda
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure, NASA, cyatanze isoko ryo gukora imodoka izakoreshwa n’abashakashatsi bazajya ku kwezi mu butumwa bwiswe Artemis, bunashyigikiwe n’u Rwanda.
Artémis ni urugendo rukomeje gufatwa nk’urw’amateka kuko NASA yifuza ko ruzasiga umugore wa mbere akandagiye ku kwezi bitarenze umwaka wa 2024 ndetse umugabo na we agasubirayo.
Nyuma y’imyaka 50, imyiteguro irakomeje ngo harebwe uko hakorwa urugendo rwa kabiri rugana ku kwezi.
Ibigo byahawe isoko ryo gukora Imodoka izakoreshwa igihe abashakashatsi bageze ku kwezi ni Intuitive Machines, Lunar Outpost, na Venturi Astrolab. Iyi modoka yahawe izina rya ‘Lunar Terrain Vehicle (LTV)’ izafasha abashakashatsi gutembera igice cy’amajyepfo cy’Ukwezi.
Iyi modoka igomba kuzaba ifite ubushobozi bwo gutwara abashakashatsi babiri n’ibyabo ndetse n’ikoranabuhanga rizafasha abari ku Isi kuyiyoborera aho bari ku buryo izakomeza gukoreshwa no mu gihe aba bashakashatsi baba bagarutse ku Isi.
NASA ivuga ko yifashishije ikoranabuhanga rigezweho, bitarenze umwaka wa 2024 umugore wa mbere agomba kugera ku kwezi ndetse umugabo agasubirayo. Ni urugendo ivuga ko igomba kuzacukumburamo byinshi ku kwezi kurusha uko byagenze ku rugendo ruheruka.
Ni igikorwa kizashoboka ku bufatanye bw’ibigo by’ubucuruzi n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga ariko abahanga mu by’isanzure bakagera ku Kwezi, hakazakurikiraho urugendo rugana kuri Mars.
Biteganywa ko muri uru rugendo rwa Artémis, Amerika izabasha kwerekana ubushobozi bwayo mu ikoranabuhanga n’uburyo bugendana n’ubucuruzi, bizarushaho gushimangirwa mu rugendo rugana kuri Mars ruzahita rukurikira.
NASA kandi ivuga ko urwo rugendo ruzafasha mu “kugaragaza imiyoborere ya Amerika no kugaragaza urwego bagezeho mu bijyanye n’Ukwezi kandi bigashimangira ijambo rya Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga.”
Ikindi ngo bizagura ubufatanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, binashishikarize urungano ruri imbere kurushaho kwiga amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare, ibizwi nka STEM.
Mu 2022 u Rwanda na Nigeria byabimburiye ibindi bihugu bya Afurika gushyira umukono ku masezerano agamije ubufatanye muri iyi gahunda yo gusubiza umuntu ku Kwezi, kubungabunga no kubyaza umusaruro isanzure azwi nka ‘Artemis Accords’.
Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano byemeranyije ubufatanye mu bushakashatsi bikora mu bijyanye n’isanzure hagamijwe kugera kuri gahunda ya Amerika yo gusubiza abantu ku Kwezi bitarenze mu 2024 binyuze muri gahunda yiswe ‘Artemis’.
