Ikoranabuhanga: Abanyeshuri ba APACOPE bahanze udushya turimo telecomande ifungura inzugi

Mar 2, 2024 - 14:03
 0  150
Ikoranabuhanga: Abanyeshuri ba APACOPE bahanze udushya turimo telecomande ifungura inzugi

Ikoranabuhanga: Abanyeshuri ba APACOPE bahanze udushya turimo telecomande ifungura inzugi

Mar 2, 2024 - 14:03

Abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya APACOPE, riherereye ku Muhima mu Karere ka Kanyarugenge, beretse ababyeyi babo ubuhanga bigishijwe bwo gukora ibikoresho bitandukanye birimo na Telecommande ifungura umuryango na moteri y’imodoka n’ibindi.

Ubu buhanga bw’aba banyeshuri bagaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2021, mu muhango w’imurikabikorwa ryo kugaragariza ababyeyi babo ibyo bigishijwe.

Bimwe mu bikoresho aba banyeshuri bamurikiye ababyeyi babo birimo, telecommande ifunga umuryango ikanawufungura, imodoka z’ibikinisho zitwarwa na telecommande, amasabune yo gukaraba n’imashini zikora amasorori ya Plastique hamwe n’izivangura ibiceri zishobora kwifashishwa n’abacuruzi na Banki n’ibindi.

Kelly Isangwa Bernard wiga mu mwaka wa Mbere uri mu itsinda ry’abakoze ibikoresho birimo amasorori n’amavaze yo muri Plastique, yavuze ko ubumenyi yungutse buzamufasha kwiteza imbere ubwo azaba arangije amashuri yisumuye.

Ati “ Urabona ko twakoze imashini ikora amavaze n’akantu umuntu yashyiraho telefone n’imyenda y’ishuri. Byanshimishije cyane kuko nindangiza amashuri nshobora kuzihangira imirimo nkiteza imbere.”

Umwe mu babyeyi barererera muri APACOPE, Uwamariya marie Ange Josiane, yabwiye IGIHE ko ikintu cyamukoze ku mutima ari uburyo aba banyeshuri bagaragaza ubuhanga bakiri bato.

Ati “ Byanshimishije n’uburyo bashoboye gukora urugi rufungurwa na Telecommande n’imashini ivangura ibiceri."

Umuyobozi wa GS Apacope, Indere Serge, yavuze ko iki gikorwa bagikora buri mwaka ndetse kigamije kwereka ababyeyi n’izindi nzego uko ibyo abanyeshuri bigishwa babishyira mu bikorwa.

Ati “ Ni igikorwa kigamije kugira ngo ababyeyi n’izindi nzego n’inshuti baze kureba uko abana bashyira mu bikorwa ibyo bize, by’umwihariko twashyize imbaraga mu ikoranabuhanga ni yo mpamvu mwabonye abakora robot, amasabuni n’imishinga zitandukanye .”

Yavuze ko intego yabo ari uguhuza ibyo bigisha mu mashuri n’ubuzima busanzwe.

Ababyeyi bishimiye ibyo abana bakoze
Ababyeyi bashimishijwe n'ubuhanga bw'abana babo
Bagiye bakora n'imodoka mu makarito zikoreshwa na Telecommande
Bakora n'amasabuni
Iyi bakoze bayise moteri y'imodoka
Bakoze imikino bakoresha bifashishije telefone
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268