Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka

Mar 14, 2024 - 11:47
 0  937
Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka

Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka

Mar 14, 2024 - 11:47

Abasesenguzi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere muri Goma (OVG) baburiye abatuye muri uyu mujyi ko ikirunga cya Nyiragongo , kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyatanze ibimenyetso by’uko gishobora kuruka.

Iki kirunga cyagaragaje igicu gicucitse cy’ibara rya ’orange’ hejuru y’umujyi wa Goma, utuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibinyamakuru bitandukanye byasohotse ku wa kabiri Werurwe 12 i Goma, byatangaje ko aba bashakashatsi babwira abaturage kuba maso mu gihe cyaba kirutse bityo ntihabe hagira uwahaburira ubuzima.

Uretse kuba iki kirunga cyaruka, abaturage bategujwe ko hashobora kujya haba umutingito wa hato na hato.

Abagarutsweho cyane ni ababarizwa mu nkambi y’abavanywe mu byabo iherereye hafi ya y’agace ka Mazuku, ibahamagarira kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’itsinda rishinzwe ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije.

Mu 2021, iki kirunga cyararutse ndetse abaturage benshi bahungira mu Rwanda.Icyo gihe bamwe mu baturage bahisemo guhunga kuko bumvise bigeze mu kibaya cyegereye u Rwanda.

Icyo kirungamu 2002 cyarutse bikomeye kinangiza byinshi, kinica abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 bagasigara nta hantu bafite ho kuba.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501