Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyibukije abasora ipatanti mu bihembwe ko itariki ntarengwa yegereje

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyibukije abasora ipatanti mu bihembwe ko itariki ntarengwa yegereje
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyibukije abakora ubucuruzi bahisemo kwishyura umusoro w’ipatanti mu bihembwe, ko itariki ntarengwa yo kwishyura igihembwe cya kane cy’uyu mwaka yegereje, basabwa kubahiriza inshingano zabo bitarenze ku wa 31 Ukwakira 2024.
Itegeko nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, riteganya ko umusoro w’ipatanti utangwa n’umuntu wese utangije igikorwa cy’ubucuruzi mu Karere.
Ni umusoro ubarwa hashingiwe ku gicuruzo rusange umucuruzi yagize mu mwaka ushize, igishoro ku bacuruzi bashya, cyangwa imirimo bakora.
Mu gihe abahisemo kwishyurira rimwe umusoro w’ipatanti w’umwaka wose babikoze bitarenze itariki ya 31 Mutarama, abahisemo kwishyura mu bihembwe bari mu gihe cyo kwishyura ipatanti y’igihembwe cya kane, ari na cyo cya nyuma cy’uyu mwaka.
Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n’Imisoro yeguriwe Inzego z’ibanze, mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ernest Karasira, yavuze ko kwishyura umusoro w’ipatanti byagaragaye ko bifite inyungu haba ku nzego z’ibanze zikoresha imisoro yakirwa, ndetse no ku basora ubwabo.
Yakomeje ati “By’umwihariko ku basora, biborohereza kwishyura ayo mafaranga gake gake, yayandi asigaye bakabasha kuyakoresha mu mirimo ibyara inyungu, ugasanga birabafasha.”
Ipatanti y’igihembwe cya mbere yishyurwa bitarenze ku wa 31 Mutarama, igihembwe cya kabiri ikishyurwa bitarenze ku wa 30 Mata, icya gatatu ikishyurwa bitarenze ku wa 31 Nyakanga, naho igihembwe cya kane ikishyurwa bitarenze ku wa 31 Ukwakira.
Yagize ati “Uku kwezi kwa cumi ni ko abasora bagomba kumenyekanishamo no kwishyura igihembwe cya nyuma cy’ipatanti. Icyo twibutsa abasora, harimo abarangije kubikora, ariko abataramenyekanisha bakwihutira kubikora, kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura nabyo. Nanone buriya kumenyekanisha nibyo bigora kuko iyo abantu binjiye muri sisiteme ari benshi, hari igihe bituma idakora neza.”
“Rero nabasaba kumenyekanisha uyu munsi, bakaba bakwishyura nyuma ariko ntibarenze itariki 31 Ukwakira 2024, bishyura umusoro w’ipatanti w’igihembwe cya kane.”
Karasira avuga ko abacuruzi bakwiye kubahiriza inshingano zabo hakiri kare, kuko iptanti yorohejwe, aho umuntu ufite ubucuruzi bufite amashami mu karere kamwe, yishyura ipatanti y’igikorwa kimwe gusa.
Itegeko rigena ko umwaka w’imisoro ari amezi 12. Abatangiye ibigo bito n’ibiciriritse basonerwa ipatanti mu myaka ibiri ya mbere ikurikirana. Ku bigo byisumbuyeho, itegeko rigena ko umusoro w’ipatanti ubarwa uhereye igihe yatangiriye, kugeza mu Ukuboza.
Iyo bya bikorwa by’ubucuruzi biri mu turere twinshi, buri gikorwa cyishyura ipatanti muri buri Karere. Iyo amashami yose ari mu karere kamwe n’icyicaro gikuru, usora yishyura ipatanti hashingiwe ku gicuruzo cy’icyicaro gikuru.
Iyo amashami ari mu karere kamwe gatandukanye n’agakoreramo icyicaro gikuru, ayo mashami yishyurirwa ipatanti imwe ibariwe ku gicuruzo cy’ishami rimwe ryabonye igicuruzo cyo hejuru.
Mu itegeko rishya, umusoro w’ipatanti ubarwa hashingiwe ku byacurujwe mu mwaka uheruka, mu gihe usora ugitangira igikorwa cy’ubucuruzi amenyekanisha kandi akishyura umusoro w’ipatanti ashingiye ku mubare w’igishoro atangije.
Itegeko ryateganyije amafaranga ashingirwaho mu kubara umusoro w’ipatanti haba ku bikorwa bibyara inyungu bisoresherezwa ku byacurujwe ndetse n’ibindi bikorwa bitabasha kubarirwa ibyacurujwe.
Abasonewe umusoro w’ipatanti barimo inzego za Leta zidakora ubucuruzi n’ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu myaka ibiri ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo.
Iyo umaze kumenyekanisha uyu musoro uhabwa nimero yo kwishyuriraho, ukishyura ukoresheje uburyo butandukanye burimo Mobile Money, Mobicash cyangwa Online Banking.
Itegeko rigena uburyo bw’isoresha riteganya ko usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko, yishyura uwo musoro kandi agacibwa n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi.
Iyo hazabu ihwanye na 20% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa cyo kwishyura kirenzeho iminsi itari hejuru ya mirongo itatu; 40% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa 31 kikageza ku wa 60 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura; na 60% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje ku gihe ntarengwa cyo kwishyura iminsi irenga 60.