Ijambo ry'Imana: Yesu arabishaka ko ukira!

Ijambo ry'Imana: Yesu arabishaka ko ukira!
Yesu ashimwe cyane. Nshimiye Imana kubw’uyu mwanya mwiza mbonye ngo dusangire ijambo ry’Imana.
Munyemerere dusome muri Matayo 8:1-3
1 Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.
2 Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati”Mwami, washaka wabasha kunkiza.”
3 Arambura ukuboko amukoraho ati”Ndabishaka kira.”
(Matayo 8:1;3)
Intego : Yesu arabishaka ko ukira!
Dusomye ko Yesu amanutse kuri uwo musozi abantu benshi bamukurikiye.
Gukurikora Yesu ni icyemezo cyiza aba bantu bafashe kuko bifite inyungu myinshi !
Mu bantu bakurikiye Yesu harimo umuntu wari ufite ikibazo. Umubembe. Yari abizi neza ko arwaye, Kandi yashakaga gukira.
Iby’uyu murwayi ntibyagarukiye mu gukurikora Yesu gusa, yegereye Yesu, aramupfukamira, aramubwira, mu kwicisha bugufi kwinshi, muri discipline nyinshi, mu kwizera kwinshi, ati ” Mwami, washaka wabasha kunkiza.”
Ako kanya, Yesu arambura ukuboko, amukoraho, ati “Ndabidhaka kira.”
Muvandimwe, mwene data, ndiyumvamo kukumrnyesha ko Yesu afite ubushake bwo kukugirira neza.
Yesu arabishaka, Kira !
Yesu arabishaka, bohoka !
Yesu arabishaka, baho !
Yesu arabishaka, bona amahoro !
Iyo Yesu abonye umuntu umushaka, iyo abonye umuntu umwizeye, ntatindiganya, ahita akora igikwiriye. Arambura ukuboko agategeka, Kandi ibintu byose birameumvira !
Iyo Dusomye muri Luka 19:1-5, tuhasanga inkuru z’uwitwa Zakayo. Iyi yashatse kureba Yesu ngo amenye uko asa.
Yesu akibona ubushake bwe, umuhate we, guca bugufi kwe, yarambuye ukuboko kwe ategeka Zakayo kururuka mu giti yari yuriye, ati “Uyu munsi ndarara iwawe!”
Yesu ageze kwa Zakayo, yasize amukijije.
Yasize amubohoye imigozi y’ubwambuzi, imigozi y’ubujura, imigozi y’ubugugu !
Muvandimwe, mwene data, Yesu araboneka, iyo tumushakanye kwicisha bugufi no kwizera.
Mariko 5: 27-29, aho tuhasoma inkuru z’umugore washakidhije Yesu akamubona.
27 Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we,
28 kuko yari yibwiye ati”Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”
29 Uwo mwanya isoko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.
Uyu mubyeyi yaseseye mu bantu, agera ubwo akora ku mwenda wa Yesu, ibyo gusa byamubereye uko yizeye, Akira icyago cye !
Mwene data, urifuza gukira icyago cyawe !
Urifuza gukira ingorane zawe !
Urifuza kubohoka !
Urifuza amahoro !
Byigana, mushakishe, gira ibyo wigomwa! Bible iraguha inama nziza, kanguka, uzuke, Kristo abone uko akumurikira Efeso 5:14.
Mu gusoza, mbifurije ko umwaka wa 2024 uzababera umwaka wo kubona Umwami Yesu no gukizwa nawe.