Igitaramo: Musinga Joe yakeje ubudaheranwa bw’u Rwanda mu gitaramo cyagarutse ku mateka (Amafoto)

Igitaramo: Musinga Joe yakeje ubudaheranwa bw’u Rwanda mu gitaramo cyagarutse ku mateka (Amafoto)
Umuhanzi Musinga Joe yatanze isomo ku budaheranwa bwaranze u Rwanda mu myaka 30 abinyujije mu ndirimbo yaririmbye mu gitaramo yise ‘Mudaheranwa 30’; anagaragaza ko kugeza ubu urubyiruko rushishikajwe no kumenya amateka y’Igihugu.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo urubyiruko, abakuru ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta.
Igitaramo ‘Mudaheranwa 30’ cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kigaruka ku butwari Abanyarwanda bagize kuva mu 1994, gitegurwa na Musinga Joe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize Igihugu kiri mu mahoro ndetse n’inzira y’Ubudaheranwa.
Ni urugendo Musinga yerekanye ko rwaranzwe n’uruhare rw’Inkotanyi mu guharika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwiyubaka kw’abacitse ku icumu.
Mu gisobanuro cy’impamvu yahisemo ijambo Mudaheranwa, yashakaga kuvuga abarokotse Jenoside, Abanyarwanda muri rusange ndetse n’Igihugu ku bwo kudaheranwa n’amateka mabi.
Iki gitaramo cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ziri mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bijyana n’indirimbo za Musinga zirimo ubutumwa bwo kwibuka ndetse no kwiyubaka zikubiye mu muzingo we ‘Mudaheranwa 30’.
Nyuma y’iki gitaramo, Musinga yabawiye IGIHE ko yishimiye uburyo cyitabiriwe.
Ati “Ubwitabire bugaragaza icyizere cy’uko urubyiruko rushishikajwe no kumenya amateka y’Igihugu cyacu. Buri muntu yatashye yitwa ‘Mudaheranwa’, afite ubudaheranwa muri we cyane cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bumvishe ko buri muntu wese agomba kurenga ayo mateka ntaheranwe nayo.”
Iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka kugira ngo gikomeze gufasha Abanyarwanda kumva ubudaheranwa bukomeye Igihugu cyagize.
Abandi bahanzi bafashije Musinga Joe mu gitaramo barimo Bonhomme, Mukankusi Grace na Sibomana Jean Marie Vianney.
Hakinwe kandi ikinamico n’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igaragaza umwaduko w’amacakubiri mu Rwanda yagejeje kuri Jenoside mu 1994.
Ibihangano bya Musinga kandi binyuzwa ku rubuga rw’ikoranabuhanga rya ‘Application’ yitwa Kwibuka App hazajya hanagaragaraho ibindi bihangano bigendanye n’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.





















