Igitaramo kirashyushye! "Platini P yavuze ku irengero ry’indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo" (Amafoto)

Igitaramo kirashyushye! "Platini P yavuze ku irengero ry’indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo" (Amafoto)
Platini P yasobanuye ko indirimbo yitwa Toroma yakoranye na Eddy Kenzo muri Nyakanga 2022, igiye gukorwa mu buryo bw’amashusho ku buryo nyuma y’icyunamo abafana bakwitega indirimbo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 29 Werurwe 2024, Platini P yasobanuye ko indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi habura amashusho.
Ati “Indirimbo nakoranye na Eddy Kenzo irahari harabura amashusho. Igitaramo nikirangira tuzakora amashusho yayo. Ndabizeza ko nyuma y’Icyunamo nzayishyira hanze biri no mu byazanye uyu muvandimwe Eddy Kenzo"
Hashize imyaka 12 Itsinda ryahoze ryitwa Dream Boyz, Platini P yabarizwagamo rikoranye indirimbo na Eddy Kenzo. Ni indirimbo yitwa No One Like You yakunzwe igaharurira inzira umuziki nyarwanda i Kampala.
Ku itariki 30 Werurwe 2024, Platini P azakorera igitaramo muri Kigali Cultural Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Yacyise "Baba Experience" kizitabirwa na Zeo Trap, Kenny Sol, Riderman, Butera Knowless, Mr Kagame, Eddy Kenzo na Urban Boyz.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP n’ameza y’abantu umunani agura 200.000 Frw.
Imiryango ku bazitabira igitaramo izafungurwa Saa Kumi z’Umugoroba kuko umuhanzi wa mbere azurira urubyiniro saa kumi n’imwe.
Ni igitaramo kizacurangwamo na DJ Edouce na DJ Bissosso. Platini P agiye kwizihiza imyaka 14 ari mu muziki n’imyaka itatu atangiye urugendo rw’umuziki nyuma y’uko itsinda rya Dream Boyz ritandukanye.







