Igitaramo cyakataraboneka, Cécile Kayirebwa agiye gutaramira abakundana

Igitaramo cyakataraboneka, Cécile Kayirebwa agiye gutaramira abakundana
Maurix Baru wamenyekanye cyane nka Maurix Music muri iyi minsi winjiye mu njyana wa ‘Afro opera’, yiyambaje Cécile Kayirebwa mu gitaramo yateguriye abakundana ku munsi wabahariwe ‘St Valentin’.
Mu kiganiro na IGIHE, Maurix Baru yavuze ko iki gitaramo yagitekereje mu rwego rwo gufasha abakundana kubona aho bizihiriza umunsi w’abakundanye benshi bazi nka ‘St Valentin’.
Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 17 Gashyantare 2024, mu gihe ubusanzwe St Valentin iba ku wa 14 Gashyantare 2024, Maurix Baru ahamya ko babyigije inyuma kuko uyu munsi wahuriranye n’umunsi w’akazi.
Ati “Njye nkora umuziki wa Afro Opera, ubusanzwe ukundwa gucurangwa mu bantu bakundana bakaba bakwizihirwa cyane, ni muri urwo rwego natekereje uburyo kuri ‘St Valentin’ nategura igitaramo cyo gususurutsa abakundana.”
Maurix Baru yavuze ko yahisemo kwiyambaza Cécile Kayirebwa kuko ari umuhanzikazi yakuze akunda ndetse banafitanye indirimbo bakoranye yitwa ‘Abasangirangendo’.
Byitezwe ko iki gitaramo kizabera ahitwa ‘Atelier du Vin’ aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 35Frw, kikaba giteguwe nyuma y’iminsi mike cyane uyu muhanzi asohoye indirimbo yise ‘Donne moi ta main’.
Maurix Baru ubusanzwe wamamaye nka Maurix Music ni umu producer wamamaye mu muziki w’u Rwanda wakoranye n’abahanzi nka The Ben, Tom Close, Riderman, Urban Boys, Nirere Shanel n’abandi benshi.

