Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ku kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bazajya bakora ikosi

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ku kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bazajya bakora ikosi
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko atari itegeko kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bajya bajyanwa gukora imyitozo ya gisirikare, bijyanye no kuba ayo masomo asanzwe atangwa.
RDF yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku gikorwa cyo kwinjiza mu ngabo, Inkeragutabara zakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasobanuye ko umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara ugizwe n’ibyiciro bitatu.
Ati: "Icyiciro cya mbere, ni Inkeragutabara zitabazwa mu bikorwa bya Gisirikare, ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25, batoranywa mu muryango Nyarwanda bagatozwa mu mezi atandatu. Ibindi byiciro birimo icy’Inkeragutabara zigizwe n’abarangije cyangwa abasheshe amasezerano yabagengaga mu gisirikare bakiri mu myaka y’amavuko iteganywa n’itegeko".
Brig Gen Rwivanga yunzemo ko icyiciro cya gatatu ari icy’Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye bazobereye mu bintu bitandukanye byo kongerera RDF ubushobozi.
Ati: "binjizwa hagendewe cyane cyane ku bumenyi bwihariye bafite kandi bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda, bahabwa imyitozo yihariye."
Abajijwe ku cyo RDF ivuga ku bijyanye no kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bajya bahabwa imyitozo ya gisirikare nk’uko bisanzwe bigenda mu bihugu bimwe na bimwe, Brig Gen Rwivanga yavuze ko ibi atari itegeko.
Ati: "Twebwe dufite ya masomo tujya duha abana b’abanyeshuri kandi ni amahitamo ntabwo ari itegeko. Ngira ngo itandukaniro ni uko tuguha uburenganzira bwo kubijyamo, ntabwo ari itegeko nko mu bihugu bindi ko umuntu wese urangije amashuri yisumbuye agomba kujya kwitoza".
Yunzemo ati: "Ntaho ihuriye no kuba abarangije amasomo bategekwa gukora amasomo ya gisirikare.”