Igihugu cy'u Budage cyanze nimero ‘44’ ku myambaro y’ikipe y’Igihugu

Apr 2, 2024 - 12:28
 0  123
Igihugu cy'u Budage cyanze nimero ‘44’ ku myambaro y’ikipe y’Igihugu

Igihugu cy'u Budage cyanze nimero ‘44’ ku myambaro y’ikipe y’Igihugu

Apr 2, 2024 - 12:28

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Budage ndetse n’Uruganda rwa Adidas rukora imyambaro y’Ikipe y’Igihugu, byakuyeho nimero 44 kuko imyandikire yayo ijya gusa n’ikirango cy’Ishyaka ry’aba-Nazi.

Adidas imaze imyaka irenga 50 ikora imyambaro y’u Budage, iherutse gusohora imishya ndetse yemejwe n’Impuzamashyirahamwe y’i Burayi (UEFA) gusa impande zombi ntizigeze zitahura ko imyandikire ya nimero 4 irimo ikosa.

Mu myambaro yo gusuzuma yatanzwe muri UEFA yari ukuva kuri 1 kugeza kuri 26. Ariko imyambaro ikimara kwemezwa hatanzwe uburenganzira bwo gukora indi nkayo ifite kuva kuri 00 kugera kuri 99, mu gihe amazina agomba kuba atarengeje inyuguti 10.

Mu maduka atandukanye hahise hagaragara nimero ‘44’ ijya gusa n’ikirango cy’Igisirikare cy’Aba-Nazi ‘SS’ cyari kiyobowe na Adolf Hitler ndetse cyanagize uruhare runini muri Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abayahudi barenga miliyoni 6 hagati yo mu 1941 na 1945.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Adidas, Oliver Bruggen, yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Bwongreza yavuze ko nimero ihagaritswe, ati “Tugiye guhagarika nimero ’44’ vuba na bwangu kuko ikigo cyacu kidashyigikiye amacakubiri, ibikorwa by’ubunyamanswa, ihohoterwa ndetse n’urwango urwo arirwo rwose.”

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata, Adidas yahise ihagarika uburyo bwo guhindura nimero ku myenda ya Die Mannschaft icuruzwa ku rubuga rwayo ariko ku yandi makipe ho ubu buryo bukaba bugishoboka.

Iyi myenda igihe guhindurwa igitaraganya niyo igomba kwambarwa mu Gikombe cy’Amakipe y’Ibihugu i Burayi (UEFA European Championship), irushanwa rizabera muri iki gihugu mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.

Imyandikire ya nimero 4 iri ku myambaro y'Ikipe y'Igihugu y'Abadage igiye guhindurwa vuba kuko ijya kumera nk'ikirango cya Nazi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268