Igihugu cya Ghana gishobora kwisubiraho ku itegeko rihana ubutinganyi

Mar 5, 2024 - 06:18
 0  116
Igihugu cya Ghana gishobora kwisubiraho ku itegeko rihana ubutinganyi

Igihugu cya Ghana gishobora kwisubiraho ku itegeko rihana ubutinganyi

Mar 5, 2024 - 06:18

Minisiteri y’Imari muri Ghana yaburiye Leta ko bitewe n’itegeko rihana ubutinganyi riherutse gutorwa ishobora guhura n’igihombo cy’agera kuri miliyari 3.8$ y’inkunga Banki y’Isi yari kuzatera iki gihugu mu myaka itanu iri imbere.

Iri tegeko rihana abatinganyi cyangwa se ababarizwa mu muryango wa LGBTQ+ Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yaritoye mu cyumweru gishize.

Riteganya igihano cy’imyaka itatu y’igifungo ku muntu wese uzagaragarwaho n’ubutinganyi ndetse n’icy’imyaka itanu ku muntu wese ushyigikira ubutinganyi mu buryo bwose.

Rikimara kwemezwa, iri tegeko ryahise ritangira kwamaganwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi harimo u Bwongereza ndetse na Amerika yo yasabye ko ryasubirwamo.

Minisiteri y’Imari yasabye Perezida Nana Akuffo Addo wa Ghana kuba aretse kwemeza iri tegeko ngo rihite risohoka mu igazeti ya Leta, ahubwo akaba ategereje ko Urukiko rw’Ikirenga rwazasuzuma neza ko rihuje n’Itegeko Nshinga cyangwa bidahye.

Itanganzo ryagiye hanze kuri uyu wa 4 Werurwe 2024 rivuga ko nibura muri uyu mwaka honyine Ghana ishobora guhomba agera kuri miliyoni $850. Ibi ngo byagira ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu busanzwe butifashe neza, bikagira ingaruka ku isoko ry’imari n’imigabane ndetse n’ivunjisha.

Ghana yari isanzwe iri muri gahunda y’imyaka itatu y’imfashanyo ihabwa n’Ikigega Mpuzamahanga cu’Imari (IMF) mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwayo. Ibi bivuze ko umuterankunga wese Ghana yatakaza nka Banki y’Isi cyangwa igihugu cyose byasubiza ibintu irudubi.

Perezida wa Ghana afite iminsi irindwi ngo abe yemeje cyangwa yanze gusinya iri tegeko ndetse n’indi irindwi yo gusobanura impamvu.

Bivugwa ko yatangiye kugirana ibiganiro na minisiteri zikomeye mu gihugu n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ngo bamufashe gusuzuma ingaruka iri tegeko rishobora kugira.

Hari n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu na yo yatangiye kwamagana iri tegeko mu gihe rigitegereje umwanzuro wa Perezida.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268