Iduka ry’imyenda riherereye mu igorofa y’Inkundamahoro ryibasiwe n’inkongi y’umuriro

Iduka ry’imyenda riherereye mu igorofa y’Inkundamahoro ryibasiwe n’inkongi y’umuriro
Iduka ry’imyenda riherereye mu igorofa y’Inkundamahoro mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge ryibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Iyi nkongi yatangiye ahagana Saa Yine n’Igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu. Bikekwa ko yatewe n’abasudiraga.
Muri iki gitondo, mu mujyi wa Nyamata hagati. Inkongi y’umuriro yafashe inyubako ikorerwamo ubucuruzi. Kugezeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi nkongi.
Mu mashusho yagiye hanze kuri iyi nkongi y’i Nyamata,nuko ibyari muri iyi nyubako byahiye birakongoka kuko umuriro wari mwinshi.
Inzego za Polisi zishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro zakomeje gukora akazi gakomeye. Ntiharamenyeka n’ agaciro kibyangijwe n’izi nkongi.
Ntabwo ubuyobozi buragira icyo butangaza kuri izi nkongi.