Icyorezo gikomeje kuvuza ubuhuha mu bihugu bitandukanye kugeza nubwo ubungubu cyageze muri Kenya

Icyorezo gikomeje kuvuza ubuhuha mu bihugu bitandukanye kugeza nubwo ubungubu cyageze muri Kenya
Igihugu cya Kenya cyatangaje ko umuntu wa Mbere yanduye icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende.
Amakuru avuga ko uyu muntu wakoraga urugendo ava muri Uganda ajya mu Rwanda anyuze muri Kenya.
Inzego z’ubuvuzi muri Kenya zivuga ko ingendo nyinshi z’abaturage hagati ya Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ziteje ibyago bikomeye ku ikwirakwira ry’iyi ndwara mu karere.
Abahanga mu byerekeye Inzego z’ubuzima bavuga ko impungenge zikomeje kwiyongera ku ikwirakwira muri Afurika y’uburasirazuba ry’ubwoko bushya bwica bw’iyi virusi.
Abarwayi b’ubushita bw’inkende banatangajwe ko bagaragaye mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Centrafrique.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi virusi yandurira mu matembabuzi ku bantu bakoranyeho ndetse no mu mibonano mpuzabitsina.
Abo yafashe bagira ibiheri mu mayasha biryaryata kandi bifata mu myanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru.
Umurwayi aba ababara umutwe, ababara mu ngingo, ahinda umuriro mwinshi; ibyo byose bikamutera amasazi.