Icyihishe inyuma y’inkundura ya bamwe mu barwanya ko abimukira boherezwa mu Rwanda

Feb 4, 2024 - 16:28
 0  659
Icyihishe inyuma y’inkundura ya bamwe mu barwanya ko abimukira boherezwa mu Rwanda

Icyihishe inyuma y’inkundura ya bamwe mu barwanya ko abimukira boherezwa mu Rwanda

Feb 4, 2024 - 16:28

Imiryango y’ubugiraneza yita ku bibazo by’impunzi n’abimukira mu Bwongereza ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda itazashyirwa mu bikorwa, biturutse ku mpungenge z’uko amafaranga yahabwaga yahagarikwa.

Ku isonga ry’iyi miryango harimo Fredoom from Torture urwanya iyicarubozo na Greater Manchester Immigration Aid Unit uharanira ubutabera bw’abimukira. Iyi ni yo imaze guhabwa amafaranga menshi, nk’uko bigaragazwa n’ikigo Centre for Migration Control.

Iki kigo cyagaragaje ko kuva mu 2020, guverinoma y’u Bwongereza yahaye imiryango 265 miliyoni 209 z’Amapawundi. Aya arabarirwa muri miliyari 330 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuryango Freedom from Torture ni wo wahawe amafaranga menshi kuva mu 2020. Yose hamwe ni ibihumbi 609 by’Amapawundi birimo ibyo yahawe na Minisiteri y’Ubutabera.

Undi muryango witwa Greater Manchester Immigration Aid Unit wahawe Amapawundi ibihumbi 500 kuva muri uwo mwaka, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera, mu kiganiro yagiranye na Telgraph.

Yagize ati “Greater Manchester Immigration Aid Unit yahawe na guverinoma Amapawundi agera ku 500,000 kugira ngo ayifashe gukorana n’inzego z’ubutabera zirwanya ibyaha.”

Gahunda y’u Bwongereza yasubiza iyi miryango ku isuka

Guverinoma y’u Bwongereza irashaka kugabanya umubare w’abimukira binjira muri iki gihugu bakoresheje ubwato buto; yifashishije gahunda yo kubohereza mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yasobanuye inshuro zirenze imwe ko mu gihe gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yatangira gushyirwa mu bikorwa, umubare w’abinjira mu gihugu cyabo wagabanyuka cyane.

Iyi miryango yatewe impungenge n’uko gahunda itangiye gushyirwa mu bikorwa, igatanga umusaruro wifuzwa na guverinoma, itazongera guhabwa amafaranga kuko akazi kayo kaba gasa n’akarangiye.

Ni aho yahereye, itangira kurwanya ku mugaragaro iyi gahunda, ikora ubukangurambaga busebya u Rwanda ko ari igihugu kitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gikennye, kugira ngo abimukira bagume mu Bwongereza, ikomeze ibakamemo amafaranga.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko amakuru yakwirakwijwe n’iyi miryango ahabanye n’ukuri, kuko iterambere ryihuse iki gihugu cyagize rigaragarira benshi. Ku kijyanye n’uburenganzira bw’impunzi, yibukije imiryango nka UNHCR ishimira iki gihugu ubucyo cyakiriye, kikanacumbikira impunzi n’abimukira babarirwa mu 130.

Freedom from Torture ni imwe mu miryango yafashe iya mbere mu kurwanya iyi gahunda, ijyana ikirego mu nkiko, isobanura ko itubahiriza amategeko mpuzamahanga, kugeza ubwo zafashe icyemezo gihagarika ishyira mu bikorwa ryayo.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bwatangaje ko mu gihe guverinoma y’u Bwongereza iri gukora ibishoboka ngo gahunda ishyirwe mu bikorwa, na bwo buzakomeza "kurwana" kugeza ku ntsinzi.

Ibi ni na byo uyu muryango Greater Manchester Immigration Aid Unit yatangaje mu Ukuboza 2023, ubwo guverinoma yagaragazaga ko izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo iyi gahunda ikunde.

Yagize iti "Ntabwo tuzareka kurwanya ibyemezo bya guverinoma bidakwiye kandi bitubahiriza amategeko. Nk’abakangurambaga, ntabwo tuzareka kurwanya Gahunda y’u Rwanda n’izindi politiki mbi."

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera mu Bwongereza yatangaje ko mu masezerano ya guverinoma n’iyi miryango harimo ingingo ivuga ko aya mafaranga aba atagomba gukoreshwa kureshya abantu hagamijwe gukoresha Inteko Ishinga Amategeko na guverinoma.

Yagaragaje ko Freedom from Torture yo itagihabwa aya mafaranga kuva muri Nyakanga 2023, bitewe n’uko yarenze kuri iyi ngingo. Ati “Freedom from Torture ntabwo yakiriye amafaranga kuva muri Nyakanga 2023.”

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ishingira ku masezerano yashyizweho umukono muri Mata 2022, yavuguruwe mu Ukuboza 2023.

Abarwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bafite impungenge z'ahazaza habo mu gihe intego ya guverinoma yagerwaho

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268