Icyamamare mu ruhando mpuzamahanga rwa Football Cristiano Ronaldo uburiri yarayeho muri Slovenie bugiye kugurishwa muri cyamunara

Icyamamare mu ruhando mpuzamahanga rwa Football Cristiano Ronaldo uburiri yarayeho muri Slovenie bugiye kugurishwa muri cyamunara
Hoteli yo muri Slovenia yafashe icyemezo cyo gushyira mu cyamunara uburiri Cristiano Ronaldo yarayeho ubwo yari yasuye Ljubljana mu mpera z’ukwezi gushize.
Ronaldo yagiye mu murwa mukuru wa Slovenie yitabiriye umukino Portugal yakinnye n’iki gihugu cyo mu Burayi bwo hagati, ku wa 26 Werurwe.
Uyu mukinnyi uri mu b’ibihe byose ku Isi, yacumbitse muri Grand Plaza Hotel hamwe na bagenzi be bagize Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ndetse umuvugizi w’iyi hoteli yemeje ko uburiri yaryamyeho bugiye gushyirwa muri cyamunara hashakwa inkunga yo gufasha abatishoboye.
Ati "Kuva cyari igikorwa cyihariye kandi gitandukanye, natwe twafashe icyemezo cyo gutegura igikorwa abafana bose bashobora kugiramo uruhare. Ntituzi igihe tuzongera kugirira amahirwe yo kwakira Ronaldo muri Slovenie."
Yakomeje agira ati "Muri cyamunara yihariye, tuzatanga uburiri Cristiano Ronaldo yarayeho muri hoteli yacu. Twifurije amahirwe buri wese uzitabira iki gikorwa."
Igiciro kizahererwaho muri iyi cyamunara ni 5000€ (hafi miliyoni 7 Frw), aho iyi hoteli iri gukorana n’ikigo cy’itangazmaakuru cya POP TV kugira ngo ubu buriri buzagurishwe ku giciro cyiza.
Hanze ya hoteli, ibintu ntibyagenze neza kuri Ronaldo kuko we na bagenzi be batsinzwe umukino wa mbere kuva batangiye gutozwa na Roberto Martinez.
Icyo gihe, ibitego bya Adam Cerin na Timi Elsnik byafashije Slovenie gutsinda Portugal 2-0 mu mukino wa gicuti, mu gihe yari imaze imikino 11 itsinda kuva ivuye mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

