Ibyo wamenya kuri Drone zakarabutaka zirekura ibisasu biremereye ziri gukoreshwa na RDC mu ntambara

Ibyo wamenya kuri Drone zakarabutaka zirekura ibisasu biremereye ziri gukoreshwa na RDC mu ntambara
Muri kwezi kwa 2023 nibwo igitangazamakuru cya Africa intelligence cyandika ku makuru y’ubutasi n’ibya gisirikare, cyatangaje ko leta ya Kinshasa yakiriye drones z’intambara eshatu za mbere zo mubwoko bwa CH-4 muri drones icyenda yatumije ku kigo China Aerospace Science and Technology Corp gikorera mu gihugu cy’ubushinwa.
Izo drones zagiye zivugwaho gukoreshwa n’ingabo za FARDC mu mirwano igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ingabo za FARDC zagiye zikoresha izi drones mu bihe bitandukanye aha twavuga nko mu gitero cyahitanye abakomando ba M23, aha ni nyuma gato y’uko igisirikare cya FARDC cyari giherutse gutangaza mu mpera z’ukwezi kw’Ukuboza 2023 ko ingabo za FARDC ziri gukoresha drones mu kurwanya umwanzi.
Umutwe wa M23 wakomeje gushinja leta ya Kinshasa gukoresha nabi izi drones bakarasa mu duce turimo abasivili.
Caihong 4 cyangwa CH-4 ni drone zikorerwa mu Bushinwa zishobora gukorera ubutasi no kurasa ku butaka no mu mazi ziri hejuru cyane mu kirere kugera kuri 5,000m.
Urubuga Militarydrones (China Defence) rutanga amakuru y’ubucuruzi bw’intwaro ku isi, ruvuga ko CH-4 iyo iri mu kirere iba igurutswa n’abakozi babiri babihugukiwe bari kuri ‘control station’ baba bahabwa amashusho n’amakuru y’ibyo ireba biva ku cyogajuru.
Justin Bronk, wo mu kigo Royal United Services Institute cy’i Londres mu Bwongereza avuga ko izi drone za CH-4 zikoresha itumanaho ry’icyogajuru (satellite) y’Ubushinwa mu kureba no gupima ahantu zishaka kurasa ziri kure.
Hari amoko abiri ya bene izi drone, ayo ni CH-4A na CH-4B.
Militarydrones ivuga ko CH-4A ari drone yakorewe ubutasi gusa, ishobora kumara amasaha hagati ya 30 na 40 iri mu kirere, mu gihe CH-4B yo yakozwe ku buryo ishobora gukora ubutasi ariko no kurasa, ibasha gutwara ibisasu bitandatu n’ubushobozi bwo kwikorera kugeza kuri 345 kg.
Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko wahanuye imwe muri izin drones.
Amakuru yerekeye izi drones
Umwaka zatangiye gukorwa: 2014
Uburebure: 11 m
Ubugari (harimo n’amababa yayo): 20 m
Ubujyejuru: 3.8 m
Uburemere (irimo ubusa): 1,600 kg
Imbaraga: moteri imwe y’imbaraga za 900 horsepower (imbaraga nk’iza moteri y’imodoka ya Lamborghini Asterion ya 2014)
Umuvuduko: 350 km/h
Ikigo kizikora: China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC)
Ubushobozi: Kurasa ku butaka no mu mazi; no gukora ubutasi
Kurasa: Ishobora kurasira ku butumburuke bwa 5,000m (ibituma bigora imbunda zirasa indege kuyigezaho)