Ibyo wamenya ku muhanzi Yannick Noah wageze i Kigali

Ibyo wamenya ku muhanzi Yannick Noah wageze i Kigali
Mu ijoro ryo ku wa 28 Gashyantare 2024 nibwo umunyabigwi mu mukino wa Tennis akaba n’icyamamare mu muziki Yannick Noah yageze i Kigali nk’umutumirwa w’icyubahiro mu mikino ya ‘The ATP Challenger50’.
Nubwo yageze i Kigali nk’umukinnyi w’icyamamare muri Tennis, benshi mu bakurikiranye umuziki by’umwihariko uwo hambere baribuka uburyo yigaruriye Isi mu muziki.
Yannick Noah uvuka mu Bufaransa ni umwe mu bantu bahiriwe no gukina Tennis ariko akaza no kuba icyamamare mu muziki, ibyatumye yigwizaho abakunzi b’ingeri zitandukanye.
Nyuma yo gusezera ku mukino wa Tennis, Yannick Noah yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki mu 1991, awinjiramo mu buryo bweruye ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘Black&what’ yakoranye n’itsinda riri mu yari akomeye muri Afurika ryitwa ‘Saga Africa’.
Mu 1993 Yannick Noah yasohoye album yise ‘Urban Tribu’ yari iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Get on back’, ayikurikiza ‘Zam Zam’ yasohoye mu 1998.
Mu myaka ya 2000 nibwo izina ry’uyu muhanzi ryarushijeho kuba ikimenyabose nyuma yo gusohora album yitiriye izina rye ‘Yannick Noah’.
Mu 2010, Yannick Noah wari umaze igihe asa n’utagaragara mu muziki, yongeye gukora album yise ‘Frontières’ ikundwa bikomeye by’umwihariko kubera indirimbo ‘Angela’ yakoze mu rwego rwo guha icyubahiro no kwibuka ‘Angela Davis’.
Uyu muhanzi wagiye ukora ibitaramo bikitabirwa ku Isi yose yibukirwa cyane ku cyo yakoreye mu Bufaransa kuri ‘Stade de France’ mu 2010 cyitabirwa n’abarenga ibihumbi 80.
Ni umugabo ariko nanone Isi nzima yibukira ku bikorwa bye byo gufasha, akaba yaramenye ubwenge iwabo baba muri Cameroun cyane ko se umubyara, Zacharie Noah yari umukinnyi wa ruhago wo muri iki gihugu cy’igihangange mu mupira wa Afurika.
Ni mu gihe Marie Claire, nyina umubyara we yari umwarimu akaba yaranabaye captaine w’Ikipe y’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ya Basketball.
Yannick Noah afite abana batanu barimo babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere witwa Cécilia Rodhe wabaye Miss Suède mu 1978, aza no kuba uwa kane muri Miss Universe muri uwo mwaka.
Abana babiri afitanye n’uyu mugore nawe utari woroshye ku Isi ni Joachim Noah wamamaye muri NBA uyu akaba ari nawe waratiye u Rwanda se umubyara, mu gihe undi mwana we ari Yelena Noah waje kwibera umunyamideli.
Ni mu gihe Heather Stewart-Whyte, umunyamideli w’Umwongereza we babyaranye abana babiri barimo Elijah Noah na Jénayé Noah.
Uyu muhanzi akaba n’icyamamare muri Tennis yaje kurushinga n’umunyamakurukazi Isabelle Camus babyaranye umwana w’umuhungu yise Joalukas Noah.
Uyu muhanzi ufite album zirenga icumi kandi hafi ya zose zarakunzwe.
Zimwe mu ndirimbo za Yannick Noah zakunzwe

