Ibyo wamenya ku mubyibuho wica abatari bake bageze mu cyiciro cyo gucura

Mar 15, 2024 - 09:54
 0  181
Ibyo wamenya ku mubyibuho wica abatari bake bageze mu cyiciro cyo gucura

Ibyo wamenya ku mubyibuho wica abatari bake bageze mu cyiciro cyo gucura

Mar 15, 2024 - 09:54

Ingano y'abamaze gucura ishobora guhindagurika ariko kwiyongera kw'ibiro byabo bisigara ari ikibazo cyo kwibazwaho no gusobanukirwa.

Abamaze kugera mu myaka yo hejuru batakaza ibiro bigoranye mu gihe kwiyongera kwabyo byihuta cyane.

Dr. Monica Christmas umushakashatsi yatangarije CNN ko ari mu bifuje kugabanya ibiro ariko bikamubera ikibazo gikomeye, gusa yitegereje asanga ababyeyi bamaze kugera mu bihe byo gucura bahura n'iki kibazo. 

Yagize ati" Kwiyongera ibiro kw'abageze mu myaka yo gucura" Menopouse" birasanzwe ko bashobora kugira ibiro byinshi bitewe n'imihindagurikire y'ubuzima n'uburyo babayeho umunsi ku wundi". 

Yakomeje ati" Si ibintu bihoraho. Impinduka mu bintu birimo akazi kenshi, kwiyongera kw'inshingano zo kurera, guhangayika  n'ibindi, bishobora kubyibushya umuntu".

Gusa yatangaje ko kimwe gituma ibiro by'aba bantu byiyongera harimo kuba umubiri ugenda utakaza imbaraga zawo uko umuntu akura, ari ko n'ubudahangarwa buba bucye.

Umubyibuho ukabije uganisha ku ndwara zirimo iz'umutima, iz'ubuhumekero kubera ibinure byinshi kandi izo ndwara zihitana benshi ku Isi. Umubiri watangiye kurwara biroroshye kwibasirwa n'indwara z'ubwoko butandukanye yaba izoroheje cyangwa izikomeye.

Abakuze batakaza imbaraga zo gukora ibiremereye bigatuma baba hamwe igihe kinini cyangwa ntibakore imirimo y'ingufu, ibi nabyo bigatuma babyibuha byoroshye. 

Atanga inama avuga ko umubiri ugomba kwitabwaho nk'uko wita kuri konti ya banki ibitseho amafaranga.

Avuga ko aba bamaze kugera mu myaka yo hejuru bakwiriye kwibanda ku ndyo itabatera ibibazo bakirinda ibiribwa bitunganyirizwa mu nganda n'ibindi byiganjemo amavuta cyangwa amasukari menshi.

Ati" Ni byiza kuzirikana ko imyitozo ngororamubiri ihoraho ikwiriye kubahirizwa. Imyitozo irimo kwiruka, koga muri pisine, kubyina, siporo zizwi nka yoga, ndetse bakagabanya guhangayika".

Batangaje ko kandi kutaryama amasaha ahagije umuntu agahorana umunaniro nabyo byatera umubyibuho ukabije. 

Kwitekerezaho biringaniye no kwiyitaho badatekereza ku myaka yabo, nabyo biri mu byatuma babaho mu buzima bwiza.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270