Ibyo wamenya bitangaje ku ishuri ryisumbuye ryigaho umunyeshuri umwe gusa

Jan 17, 2025 - 18:36
 0  1369
Ibyo wamenya bitangaje ku ishuri ryisumbuye ryigaho umunyeshuri umwe gusa

Ibyo wamenya bitangaje ku ishuri ryisumbuye ryigaho umunyeshuri umwe gusa

Jan 17, 2025 - 18:36

Muri Kenya hari ishuri ryisumbuye ryahitwa Mugwandi mu Ntara ya Kirinyaga, ryigaho umunyeshuri umwe rukumbi wiga mu mwaka wakabiri.

Iri shuri ryisumbuye ryigaho umunyeshuri umwe rukumbi wiga mu mwaka wakabiri, ryahuye n'ikibazo rimara igihe kinini ritagira Umuyobozi w'ikigo ( Derecteur).

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya cyanditse ko ababyeyi barereraga kuri icyo kigo bahise bafata icyemezo cyo gukura abana babo bakabatwara ahandi. 

Muri uko gukura abana kuri icyo kigo bitewe nuko babonaga ntacyerekezo gifite, byagezeho hasigara umunyeshuri umwe gusa kuri icyo kigo.

Amakuru avuga ko uwo munyeshuri yasigaranye abarimu imunani bamwigisha bitewe nuko umunyeshuri wiga mu mwaka wakabiri yiga amasomo umunani.

Ubuyobozi bw'icyo kigo bwavuze ko bwatangiye gusaba ababyeyi kugarura abana kuri icyo kigo kubera ko hamaze kuboneka Umuyobozi mushya ariwe Derecteur.

Gusa ntabwo hatangajwe niba icyo kigo cy'amashuri ari icyaleta cyangwa niba ari Private.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06