Ibyishimo ni byose kuri Juwayeze wa Juno wahuye n’uwitwa Mpanoyimana akamuha akayabo mugenzi we agasezeranywa imodoka

Aug 13, 2024 - 07:29
 0  353
Ibyishimo ni byose kuri Juwayeze wa Juno wahuye n’uwitwa Mpanoyimana akamuha akayabo mugenzi we agasezeranywa imodoka

Ibyishimo ni byose kuri Juwayeze wa Juno wahuye n’uwitwa Mpanoyimana akamuha akayabo mugenzi we agasezeranywa imodoka

Aug 13, 2024 - 07:29

Uwitwa Mpanoyimana ukomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube yongeye kugaragara aha Juwayeze wa Juno amafaranga menshi amubwira ko ari impano amuhaye ndetse ko agomba kugenda akayubakishirizamo umubyeyi we.

Si ubwa mbere Juwayeze wigeze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga agaragaye ahabwa na Mpanoyimana amafaranga kuko mu minsi ishize nabwo aba bombi bagaragaye baganira aho Juwayeze yabazaga Mpanoyimana niba ariwe koko watanzemo igitambo umuhanzikazi Dorimbogo uherutse kwitaba Imana.

Muri videwo yanyuze kuri shene ya YouTube yitwa Impano y’Imana Juwayeze agaragara ari kumwe na mugenzi we ndetse bashimagiza Mpanoyimana, aho avuga ko amafaranga yamuhaye ubwo baherukana yayifashishije mu bibazo bitandukanye birimo gufasha nyina umubyara kuri ubu urwaye.

Am

agambo akomeje kuba menshi kuri uyu Mpanoyimana umaze kumenyekana nk’utanga amafaranga aho bamwe bavuga ko yaturutse ikuzimu abandi bakavuga ko ari umuntu usanzwe ariko ufite ubuhanga bwo kujijisha abantu (magicien) ku buryo afite uko akora ibintu abari aho ntibasobanukirwe.

T. Clementine I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 624 572