Ibisubizo by’ibibazo byose wibaza ku cyorezo cy’ubushita bw’inkende (MONKEYPOX)

Aug 1, 2024 - 20:09
 0  906
Ibisubizo by’ibibazo byose wibaza ku cyorezo cy’ubushita bw’inkende (MONKEYPOX)

Ibisubizo by’ibibazo byose wibaza ku cyorezo cy’ubushita bw’inkende (MONKEYPOX)

Aug 1, 2024 - 20:09

MONKEYPOX cyangwa se ubushita bw’inkende ni icyorezo cyamaze kugaragara muri Afrika by’umwihariko muri aka Karere ,ni Indwara imaze kugaragara mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, DRCongo, Kenya na Centrafrique.

Si ubwambere igeze muri bino bihugu uretse u Rwanda ikandahiyemo bwa mbere kuko muri Congo si ubwambere yarihageze.

Muri 2022 iyi ndara yibasiye abatuye muri muri Nigera iza no guhitana bamwe,siho gusa kuko yageze no mu Bowngereza,u Bushinwa ndetse n’ahandi.

OMS Kandi yigeze gushaka guhindurira izina iki cyorezo ariko umushinga wabyo uza gishyirwa mu buiko Ari nabyo byatumye yirengagizwa yagaruka ikagarukana umurego.

Ibimenyetso biranga uwanduye virus ya Monkeypox

Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21.

Ibimenyetso bishobora kugufasha gutahura ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe.

Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose.

Impamvu yitwa Monkeypox n’aho yagaragaye bwa mbere

Iyi ndwara yahawe iri zina kubera ko yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratoire byo mu 1958 icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.

Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba, ariko iza gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 1970, nyuma iza gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone.

Mu 2003, iki cyorezo cyagaragaye mu nyamabere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe mu 2018 na 2019 hari abagenzi baturuka mu Bwongereza, Israel na Singapore bayisanganywe ariko bikavugwa ko bari bafite aho bahuriye n’ingendo muri Nigeria.

Uko yandura

Ushobora kwandura iyi ndwara urumwe n’inyamaswa iyirwaye cyangwa se ukabiterwa no kurya inyamaswa zo mu gasozi. Ushobora no kuyandura kandi kubera ko wakoze ku wayanduye cyangwa ukambara imyenda ye.

Ishobora kugera mu mubiri w’umuntu binyuze mu matembabuzi, haba mu mazuru, mu jisho cyangwa mu kanwa no mu nzira z’ubuhumekero.

Mu itangazo ryasohowe na UKHSA, bavuga ko iyi ndwara abantu bashobora kuyikira vuba mu gihe cy’ibyumweru bike kandi itandura cyane mu bantu mu buryo bwihuse ugereranyije n’ibindi byorezo nka COVID-19.

Uko wayirinda

Kugeza ubu nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara ndetse bivugwa ko ari yo ubwayo ishobora kwikiza.

Guhabwa urukingo rwa Smallpox ni cyo gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox icyakora kuri ubu inkingo nk’izakoreshwaga ku gihe cy’icyorezo cya Smallpox ntazihari kuko hashize imyaka 40 kiranduwe mu Isi.

Hari inkingo nshya zakozwe n’Ikigo cya Bavarian Nordic ziherutse kwemezwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada aho zishobora kujya zikoreshwa mu gukingira zifite izina ry’ubucuruzi rya Imvanex, Jyneos na Imvamune.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍