Ibisasu byinshi biravuza ubuhuha muri Israel

Ibisasu byinshi biravuza ubuhuha muri Israel
Umutwe wa Hezbollah wo muri Libani waraye urekuriye mu majyaruguru ya Israel ibisasu bya muzinga n’indege zitagira abapilote (drone) 200 byose hamwe, mu guhorera urupfu rw’umwe mu ngabo nkuru zawo.
Igisirikare cya Israel kivuga ko umwe mu ngabo zacyo yishwe muri iki gitero cy’ibisasu cyateje umuriro ahatari hake.
Mu kwihorera, kivuga ko cyahise gikubita "ibirindiro bya gisirikare" bya Hezbollah hamwe n’ibindi bice mu majyepfo ya Libani.
Ibinyamakuru bya Libani bivuga ko umuntu umwe yiciwe mu gitero cya drone mu mujyi wa Houla bikozwe na Israel.
Iki gitero cyaje gikurikira ikindi cyakozwe ku wa gatatu, aho harekuwe ibisasu bya muzinga 100, ni kimwe mu bitero bikomeye kugeza ubu mu gihe cy’amezi icyenda y’ubushyamirane hagati y’izi mpande, ibyateje ubwoba ko hashobora kwaduka intambara yuzuye.
Umusirikare mukuru wa Hezbollah wiciwe mu gitero cyo mu kirere cya Israel hafi y’umujyi wa Tyre mu majyepfo ya Libani, Mohammed Nimah Nasser, ni umwe mu bategetsi bakuru b’uyu mutwe biciwe muri ubu bushyamirane.
Igisirikare cya Israel kivuga ko Nasser yari ayoboye ishami rya Hezbollah, Aziz Unit, rizwi ko ari ryo rirekura ibisasu bya muzinga biva mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Libani, kikamushinja kandi ko ari we uhagarariye "ibitero bitari bike by’iterabwoba".
Kimufata kandi nka mugenzi wa Taleb Sami Abdullah wari uyoboye irindi shami, iyicwa rye mu kwezi gushize rikaba ryaratumye Hezbollah irasa ibisasu bya muzinga n’ibya misile birenga 200 ku munsi umwe gusa mu majyaruguru ya Israel.
Kuva hadutse intambara hagati ya Israel na Hamas muri Gaza ku wa 7 Ukwakira umwaka ushize, hafi buri munsi haba hari ukurasana ku mupaka wa Israel na Libani.
Hezbollah ivuga ko ibikora mu gushyigikira uyu muhari w’Abanyapalestina ufashwa kandi na Irani. Israel, Ubwongereza n’ibindi bihugu bifata iyi mitwe yombi ko ari iy’iterabwoba.
Kugeza ubu, bivugwa ko abantu barenga 400 bamaze kwicwa muri Libani, abenshi muri bo bakaba ari abarwanyi ba Hezbollah, hamwe n’abandi 25 muri Israel, benshi muri bo bakaba ari abasirikare.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yiyemeje kugarura umutekano mu majyaruguru ya Israel.
Ejo ku wa kane, yagize ati: "Muri uru rugamba rugoye rwo muri Libani, twafashe icyemezo - uwo ari we wese udutera ni umupfu. Iki turimo kugishyira mu ngiro".
BBC