Ibisambo byibaga amabuye y’agaciro byigiwe indi mitwe yo kubakanira

Jun 12, 2024 - 08:43
 0  111
Ibisambo byibaga amabuye y’agaciro byigiwe indi mitwe yo kubakanira

Ibisambo byibaga amabuye y’agaciro byigiwe indi mitwe yo kubakanira

Jun 12, 2024 - 08:43

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bwatangaje ko bwafatiye ingamba itsinda ry’insoresore ryigabiza imirima y’abaturage zicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka ka Karongi, Niragire Theophile,  yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko Ku  bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB) bari gushaka uko iki kibazo cya kemurwa burundu, ubucukuzi bukajya bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati”Ingamba zihari turi gukorana na RMB twayisabye ko yadushakira kompanyi  yacukura ariya mabuye mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo itange akazi kuri bariya bantu babikora bitemewe,  bakabikora bahawe akazi n’uwabiherewe uburenganzira“.

Uyu muyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Theophile, yanavuze ko ubushakashatsi bukiri gukorwa ko  hategerejwe ikizabuvamo.

Ati”Ubushakashatsi baracyabukora niburangira  RMB izafata  umwanzuro wo kuhatanga ifite ibimenyetso by’uko ayo mabuye arimo”.

Muri aka karere ka Karongi, ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ni ahantu hatandukanye bityo ku bufatanye n’inzego z’umutekano bari gufatanya guhangana n’abakora muri ubwo buryo.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270