Ibirori ndetse n'ubukwe butangaje bwatashywe ku bwinshi, ibitaramo birarumba! Ishusho ya Mutarama mu myidagaduro (Amafoto)

Ibirori ndetse n'ubukwe butangaje bwatashywe ku bwinshi, ibitaramo birarumba! Ishusho ya Mutarama mu myidagaduro (Amafoto)
Umwaka wa 2024 watangiranye n’inkuru nziza ku baba mu myidagaduro ariko abakunda ibitaramo bifata mapfubyi bitewe n’uko mu mpera za Weekend wasangaga aho biri bubere, aka ya mvugo igezweho ku bakunda ibirori, ari hake rimwe na rimwe hakabura.
Kuva mu 2009, ku itariki ya 1 Mutarama, Abanyarwanda binjiraga mu mwaka mushya bataramirwa muri East African Party. Byabaye bibi cyane kumva ko iki gitaramo cyasubitswe kimurirwa muri Werurwe ya 2024.
Abanyabirori bagisoma iyi nkuru batangiye kubunza imitima, bamwe bibaza aho bazatangirira umwaka, abandi biyemeza kwerekeza i Rubavu ku mucanga ahari hateguwe ibitaramo bya DJ Bissosso.
Tukiva mu minsi mikuru, abasanzwe bategura ibitaramo barifashe bicisha irungu Abanyarwanda. Ariko rero hari abo mwaganiraga bakakubwira ko umuntu uzategura igitaramo gifatika azaba yigerezaho.
Warabazaga ukumva baragushubije bati ”Mu minsi mikuru, amafaranga aba yarashize kubera kuyasesagura mu kwishimira ko umwaka urangiye uri muzima, ukaba utangiye undi. Muri Mutarama, abanyeshuri bajya ku ishuri, mbese uko byagenda kose Mutarama ni iyanga ku bitaramo".
Ni ko byagenze. Kwari ukwezi kwaranzwe n’imvura nyinshi, ibirori bihuza abantu benshi birabura.
Abakunzi b’ibirori batangiriye Mutarama i Rubavu
I Rubavu batangiye umwaka nta rungu bitewe n’uko abahanzi bagezweho nka Bushali, Chriss Eazy, Kevin Kade, Papa Cyangwe, Senderi International Hit, Nsengiyumva bakunda kwita Igisupusupu n’abandi bahawe umwanya bafasha abitabiriye kwinjira neza mu mwaka wa 2024.
Abahanga mu kuvanga imiziki bafashije abitabiriye barimo Tasha The Dj, Dj Ira, Dj Omar, Dj Drizzy, bafatanyije n’abashyushyarugamba; Fatakumavuta, Mc Galaxy na Mc Gitego.
Igitaramo cyiswe "Merry Christmas and Happy New Year Party" cyabaye ku itariki 1 Mutarama 2024, kibera ku mucanga uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yambitswe impeta na Michael Tesfaye
Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta na Michael Tesfay bamaze igihe bakundana, ndetse batangiye urugendo rwo kwitegura ubukwe bwabo.
Mu ijoro ryo ku itariki 1 Mutarama 2024 ni bwo Michael Tesfay yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2020.
Miss Nishimwe Naomie yagize ati "Sinjye uzarota mbanye na we ubuzima bwanjye bwose busigaye.”
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.
Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine basezeranye imbere y’amategeko
Inkuru yashyuhije imitwe y’abakunda ubuzima bw’ibyamamare ni ubukwe bwa Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye mu mategeko ku itariki 4 Mutarama 2024 ndetse n’ubukwe bwa Kenny Sol bwabanje kugirwa ibanga.
Kimenyi Yves yasabye anakwa Uwase Muyango Claudine ku itariki 6 Mutarama 2024 mu birori byari biryoheye ijisho, ubona ko byateguranywe ubushishozi.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye kandi busiga abakunda imyidagaduro bafite akanyamuneza bitewe n’uko bwahuje abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga, abitabiriye Miss Rwanda bakanayegukana mu bihe bitandukanye, abashoramari n’abandi bakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare.

Kenny Sol yagerageje guhisha ko yasezeranye biba iby’ubusa
Ku wa 5 Mutarama 2024, Kenny Sol yanyarukiye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ahamya isezerano na Kunda Alliance Yvette bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.
Uyu muhango wo gusezerana mu mategeko bagerageje kuwugira ibanga ariko basanga nta muntu utwika inzu ngo ahishe umwotsi.
Ku Murenge basezeraniyemo, abari bitabiriye babujijwe gufotora, hashyizweho abacunga umutekano ku mpande zose nubwo bitabujije inkuru gusakara ahantu hose.
Ni umuhango wakurikiwe n’ubukwe bw’uyu muhanzi bwagizwe ibanga rikomeye, cyane ko amakuru ahari avuga ko bwitabiriwe n’abantu mbarwa bari banahawe amabwiriza yo kutagira amakuru ayo ari yo yose bashyira hanze.

Itorero Ibihame by’Imana ryateguye iserukiramuco ryise "Mutarama Turatarama" ryamaze iminsi itatu
’Mutarama turatarama’ ni iserukiramuco ryatangiye kuva ku itariki 19 rishyirwaho akadomo tariki 21 Mutarama 2024.
Itorero Ibihame ryasusurukije abitabiriye iri serukiramuco ryarisabye kwitegura mu gihe cy’amezi atatu mbere y’uko ritaramira abantu mu majoro atatu adatana mu ihema rya Camp Kigali.

The Ben na Uwicyeza Pamella berekeje mu kwa buki
Ku wa 9 Mutarama 2024, The Ben na Pamella bagiye i Mombasa muri Kenya mu kwezi kwa buki aho n’uyu muhanzi yizihirije isabukuru y’amavuko.
Ni urugendo bafashe nyuma y’ibyumweru bibiri bakoze ubukwe biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.
The Ben kandi yari mu bihe byiza nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Ni Forever’ yakunzwe, akaba yarakoresheje Uwicyeza Pamella mu mashusho yayo.
Uyu muryango waranzwe no gukora amakuru bya hato na hato. Iyo batabaga bifurizanyije isabukuru nziza wasangaga bari guterana imitoma bashimangira urwo bakundana.

Bruce Melodie na Coach Gael bashoye imari muri UGB
Bruce Melodie n’itsinda ry’abareberera inyungu ze mu muziki bayobowe na Coach Gael, bashoye imari mu Ikipe ya United Generation Basketbali (UGB) yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Amakuru yasohotse mu itangazo iyi kipe yashyize hanze ku itariki 18 Mutarama 2024 nubwo batagaragaje umubare w’amafaranga yaba Bruce Melodie cyangwa Coach Gael bashoye muri iyi kipe.
UGB yasoje umwaka w’imikino ushize iri ku mwanya wa munani mu makipe 14.

Hamuritswe igice gishya cya filime Ishusho ya Papa
Ku mugoroba wo ku wa 19 Mutarama 2024, ubuyobozi bwa Canal+ bufatanyije n’ubwa Zacu TV bwamurikiye abakunzi ba sinema incamake z’ibice bibiri bya filime Ishusho ya Papa byatangiye gutambuka guhera ku wa 22 Mutarama 2024.
Ni ibice bigizwe na ‘Episodes’ 26. Iyi filime ibara inkuru y’umubyeyi w’Umunyaburayi uba waratembereye mu Rwanda akahava abyaranye n’umusore bakundanaga, abana babiri bari bakiri bato.
Nyuma yo kuva mu Rwanda agataha iwabo, uyu mubyeyi yaje kugera mu zabukuru agira indwara idakira, abwira abana be ko icyifuzo cya nyuma ari uko bajya gushakisha Se ubabyara.
Mu bice bibiri bya mbere, umusore ukina yitwa Jean Luc ni we ubanza kujya kureba Se, icyakora inkuru y’ibimubaho byiganjemo ubutekamutwe ni ndende cyane, bisaba uwakurikiye ibyo bice kugira ngo ayibare neza.
Uyu musore arinda asubira i Burayi atabonye umubyeyi we, hanyuma mu bice bishya mushiki we ukina yitwa Nathalie akaba ari we ujya mu rugamba rwo gushaka Se umubyara.

Tonzi yamuritse album ye ya cyenda
Umuhanzi Uwitonze Clémentine [Tonzi] yashyize hanze album ye ya cyenda yahimbye atwite akaza no guhura n’ibibazo birimo uburwayi bwamufashe ayigezemo hagati, ariko agahatana kugeza irangiye.
Uyu muhanzikazi uri mu bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya Imana, cyane ko amazemo imyaka 20, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 4 Mutarama 2024.
Yavuze ko iyi album ye nshya yise ‘‘Respect’’ iriho indirimbo 15 zirimo ’Respect’ yayitiriye, ’Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.

Mutarama yasojwe n’igitaramo cyo kurata Intwari z’u Rwanda
Mutarama yasojwe n’igitaramo cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari cyabereye muri Camp Kigali ku itariki 31 Mutarama 2024. Cyitabiriwe na Alyn Sano, Senderi International Hit, Band y’ingabo z’igihugu, Itorero Urukerereza n’Indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali.
Ni igitaramo cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidali by’Ishimwe (CHENO), Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.

