Ibirego kuri Harry Maguire bishobora guhagarikwa nyuma y’imyaka ine

Feb 11, 2024 - 12:26
 0  109
Ibirego kuri Harry Maguire bishobora guhagarikwa nyuma y’imyaka ine

Ibirego kuri Harry Maguire bishobora guhagarikwa nyuma y’imyaka ine

Feb 11, 2024 - 12:26

Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, amaze imyaka ine ashaka kujurira ku bihano yahawe byo gukatirwa amezi 21 n’iminsi 10 ariko akabura uburyo abikora, gusa kuri ubu dosiye ye ishobora gushyingurwa.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2024, ni bwo Harry Maguire yagombaga kujya imbere y’urukiko mu Bugereki agahanagura icyasha kiri ku izina rye kuva mu 2020.

Gusa ntabwo byashobotse ko uyu mukinnyi aburana kubera imyigaragambyo iciye mu mucyo iri gukorwa n’abanyamategeko bo muri iki gihugu, bituma ubujurire bwe bwimurirwa tariki ya 12 Werurwe 2025.

Si ubwa mbere busubitswe kuko mu 2021 atabonye uko aburana kubera icyorezo cya Covid-19.

Umunyamategeko w’abashinja uyu mugabo w’imyaka 30, Yannis Paradisis, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamamukuru The Guardian, yavuze ko “Dosiye ye ishobora kuzashyingurwa”.

Ni mugihe uyu mukinnyi we yaganiriye na The Sun akavuga ko uko byagenda kose atazahagarika gukora ibishoboka byose ngo izina rye rihanagurweho icyasha rigiye kumarana imyaka itanu.

Maguire yatawe muri yombi ubwo yari mu itsinda ry’abagabo barwaniye hanze y’akabari ko ku kirwa cya Mykonos, mu Bugereki ndetse ahita anatabwa muri yombi amara amajoro abiri muri gereza.

Akimara gufungwa, yahawe amasaha 24 yo gutegurana ikirego cye afatanyije n’umwunganira mu mategeko ndetse birangira akatiwe n’igihano cy’amezi 21 n’iminsi 10.

Iki gihano yahawe cyari gisubitse kuko bwari ubwa mbere akoze ibyaha yashijwaga byari byoroheje birimo kubwira nabi umupolisi no kumukubita.

Ubujurire bwa Harry Maguire bwashyizwe mu 2025 bushobora kurangira dosiye ye ishyinguwe
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268