Ibinyamakuru bitatu byafunzwe nyuma y’amashusho agaragaza nabi Perezida Samia Suluhu

Ibinyamakuru bitatu byafunzwe nyuma y’amashusho agaragaza nabi Perezida Samia Suluhu
Ibinyamakuru bitatu byibumbiye mu kigo Mwananchi Communications Limited, byafunzwe n’Urwego rushinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania, nyuma y’iminsi bishyize hanze amashusho ashushanyije (cartoon) agaragaza umuntu usa nka Perezida Samia Suluhu ari kumwe n’abantu bamaze iminsi bafite ababo baburiwe irengero.
Ayo mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo X na Instagram z’ikinyamakuru The Citizen, icyakora umwanzuro wo guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30 wafatiwe ibinyamakuru bitatu birimo The Citizen, Mwanainchi na Mwanaspoti.
Itangazo rihagarika ibi binyamakuru bivuga ko byanyuranyije n’itegeko ribuza gutangaza ibibujijwe.
Ibi binyamakuru byahagaritswe kuri internet mu gihe cy’iminsi 30 guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira.
Nubwo amashusho ashushanyije yatangajwe yaje gusibwa nyuma, ingingo yavugwagaho yo kuburirwa irengero kw’abantu mu buryo budasobanutse, imaze iminsi irikoroza muri Tanzania.
Ntabwo Leta isobanura neza iby’uko kubura kwa hato na hato kw’abantu, dore ko hari n’abayishinja kubigiramo uruhare.