Ibintu bikomeje kuba ibindibindi muri Haiti kuko kugeza ubu 80% muri iki gihugu hagenzurwa n’amabandi

Ibintu bikomeje kuba ibindibindi muri Haiti kuko kugeza ubu 80% muri iki gihugu hagenzurwa n’amabandi
Ibintu bikomeje kuba ibindibindi muri Haiti kuko kugeza ubu 80% muri iki gihugu hagenzurwa n’amabandi aho ibikorwaremezo bikomeye biri mu maboko yabo.Abaturage bavuga ko batababonyemo ubushoozi abapolisi ba Haiti bwo gucunga umutekano ndetse bagasaba imiryango mpuzamahanga gutabara.
Abapolisi bagera kuri 400 baherutse gusoza amahurwa yo kwinjira mu kazi, ariko nabo ngo nta bushobozi bafite bwo guhangana n’ayo mabandi.Raporo y’ Umuryango w’Abibumbye iravuga ko kuva muri Werurwe uyu mwaka, abakabakaba ibihumbi 580 bakuwe mu byabo n’intambara n’ibikorwa by’urugomo bimaze igihe muri Haiti.
Iyi mibare ije isanga indi y’abagera ku bihumbi 360 bari barakuwe mu byabo n’ibikorwa by’urugomo muri Werurwe ndetse bikagaragaza ko yikubye kabiri.Zimwe mu mpamvu bashingiraho, ni uko kuva mu mpera za Gashyantare ubwo udutsiko tw’abagizi ba nabi n’amabandi bafataga ibiro bya polisi n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege, byateje umutekano mucye muri iki Gihugu.
Haiti yiteguye kwakira abapolisi bagera ku 1000 bazajya gufasha ababo kurwanya udutsiko tw’amabandi. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe runaka bazagirayo dore ko ari gahunda imaze igihe kirekire itegurwa.