Ibikorwaremezo 10 bidasanzwe byitezwe mu Rwanda 2025 (Amafoto)

Ibikorwaremezo 10 bidasanzwe byitezwe mu Rwanda 2025 (Amafoto)
U Rwanda rugiye gutangiza umushinga ukomeye wo guteza imbere ibikorwaremezo mu bijyanye n’ubwikorezi, icumbi, ingufu, amazi n’isukura, ubukerarugendo, imyidagaduro, n’ubuzima.
Kuri ubu hari imishinga 14 ikomeye izahindura isura y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2025 twatangiye muri iki cyumweru. Reka terebere hamwe iyo mishinga y’ibikorwaremezo by’akataraboneka.
1. Gare ya Nyabugogo izatwara miliyari 207,002,540,000 Frw
Gusana no kuvugurura gare ya Nyabugogo bizatangira mu 2025 bikazarangira mu 2027 aho bizatwara ari hagati ya miliyoni miliyari 100-200 Frw, nk’uko Emma-Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali abivuga.
Iyi gare izagurwa kandi ivugururwe kugira ngo ifashe mu ngendo z’abantu muri Kigali n’izindi ntara, ndetse n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
2. Uruganda rwa miliyari 41,401,307,000 rukora ibikoresho by’isuku
Uruganda rushya rwa miliyari 41,401,307,000 rukora pads z’isuku, impapuro z’isuku, amasabune, n’ibikoresho byo gupfunyikamo rurimo kurangira mu cyanya cy’inganda cya Muhanga.
Uru ruganda rizagabanya umubare w’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga.
Kubaka Icyambu cya Rusizi ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu bigamije koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na RDC. Iki cyambu kizakira abagenzi miliyoni 2.3 n’ibicuruzwa toni miliyoni 1.3 buri mwaka.
4. Rusizi II One Stop Border Post ya miliyari 27,599,116,000 Frw
Rusizi II One Stop Border Post ni inyubako nshya ku mupaka w’u Rwanda na RDC izatwara 27,599,116,000 Frw. Uyu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ugamije koroshya ubucuruzi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu karere k’Ibiyaga Bigari.
5. Umujyi w’Ubukerarugendo wa miliyari 413,959,810,000 Frw ku biyaga bya Ruhondo na Burera
Abashoramari barushaho gukururwa n’imishinga y’ubukerarugendo n’ubucuruzi yegereye ibiyaga bibiri ari byo Ruhondo na Burera, hagamijwe guhindura aka gace ahantu habereye ubukerarugendo.
Ibi biyaga biherereye mu Ntara y’Amajyaruguru hafi y’umujyi wa Musanze, uzwiho gukurura ba mukerarugendo.
Claudien Nsengimana, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yatangaje ko umushoramari yaguze ubutaka bufite agaciro ka miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda ku Kibaya cya Ruhondo kugira ngo yubake umujyi w’ubukerarugendo miliyari 413,959,810,000 Frw
Kigali Green Complex (KGC) inyubako izaba ifite amagorofa 29, izaba ari yo ndende mu gihugu. Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2024.
7. Ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera
Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 8 buri mwaka. Uyu mushinga witezwe kurangira mu 2028.
8. Umushinga w’inyubako wa miliyari 413,959,810,000 Frw i Nyarutarama
Umushinga wa miliyari 413,959,810,000 Frw uzahindura isura ya Kigali aho uzibanda ku bikorwa by’ubutaka, ahantu ho gukinira ndetse n’inyubako z’ama-hoteli. Abafite ubutaka muri ako gace bimuwe muri 2024 kugira ngo ibikorwa remezo bibashe gukorwa.
9. Eco-Parks za miliyari 37,261,164,000 Frw muri Kigali
Hazasanwa ibishanga bitanu muri Kigali hagamijwe kugabanya imyuzure, kongera ubwiza bw’ibidukikije, no guha abaturage ahantu ho kuruhukira.
10. Vision City ikiciro cya 2
Icyiciro cya kabiri cya Vision City kizubakwa i Gacuriro kizaba gifite inzu zirenga 1,500, aho kizaba cyikubye gatatu mu bunini icya mbere.
11. Kwongera ubushobozi bw’ibitaro bya Masaka
Hazongerwa ubushobozi bw’ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro bifashe kwakira abarwayi 2,000 buri munsi.
Inzovu Mall izaba ari isoko rinini mu Mujyi wa Kigali aho izuzura muri Nzeri 2025.
Inyubako ebyiri zubakwa na Equity Bank zizaba zifite amagorofa 20, zigatwara miliyari 137,978,300,000 Frw.
Uyu mushinga uzatwara miliyari 413,959,810,000 Frw aho ugamije guhindura Kigali ikigo nyafurika cy’ikoranabuhanga.