Ibidasanzwe wamenya ku bukwe bukomeje kuvugisha benshi buri gufatwa nku bwambere kw'isi bwatwaye asaga miliyari 73 Frw

Dec 3, 2023 - 15:38
 0  502
Ibidasanzwe wamenya ku bukwe bukomeje kuvugisha benshi buri gufatwa nku bwambere kw'isi bwatwaye asaga miliyari 73 Frw

Ibidasanzwe wamenya ku bukwe bukomeje kuvugisha benshi buri gufatwa nku bwambere kw'isi bwatwaye asaga miliyari 73 Frw

Dec 3, 2023 - 15:38

Ku Mugabane w’i Burayi, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaruka ku bukwe bw’abanyamerika babiri Madelaine Brockway w’imyaka 26 na Jacob LaGrone w’imyaka 29 baherutse gukorera mu Mujyi wa Paris bugatwara miliyoni 59$, ni ukuvuga asaga miliyari 73 Frw.

Ubu bukwe bwaririmbyemo itsinda rya Maroon 5, bwabaye tariki 18 Ugushyingo 2023 bukomeje kugarukwaho na benshi kugeza n’aho bamwe badatinya kubwita ubw’ikinyejana.

Ubundi byatangiriye muri leta ya Utah ahabereye ibirori byo gusezera ku bukumi by’umugeni mbere y’uko we n’umugabo we bahita birekeza i Paris mu ndege yihariye.

Aho muri Utah uyu mukobwa yamaze icyumweru we n’inshuti ze baba muri hoteli ya Amangiri, kuyiraramo ijoro rimwe ni 3000$.

Ibirori by’ubukwe bivugwa ko byamaze iminsi itanu byarimo ibyo kurya bihagije, abacuranzi ba cello bibera mu nyubako ya Opéra Garnier itatswe n’indabo zavuye mu Buholandi zipima ibiro 2000.

Aba bageni bari bakodesheje inyubako ya Château de Versailles yose ndetse bayiraramo, batembera mu bwato bari mu mugezi wa Seine, bafatira icyo kunywa kuri Arc de Triomphe ndetse nyuma yaho bajya kwifotoreza ku munara wa Tour Eiffel.

Ibirori bisoza ubu bukwe byabereye mu nyubako ya Château de Villette iherereye mu gace ka Val-d’Oise aho abageni baririmbiwe na Maroon 5 ndetse habera n’ibirori byo kugurutsa ’drone’.

Madelaine Brockway na Jacob LaGrone ni bande?

Madelaine Brockway w’imyaka 26 ni umukobwa w’umuherwe witwa Bob Brockway, Umuyobozi Mukuru wa Bill Ussery Motors, ikigo gicuruza imodoka za Mercedes-Benz kikaba kimwe muri birindwi bikomeye muri Amerika mu bucuruzi bw’imodoka.

Mu mpeshyi, iki kigo cyagurishije inganda zacyo ebyiri kuri miliyoni 700$.

Nta bintu byinshi bizwi kuri uyu mukobwa Madelaine, gusa konti ye iri ku rubuga rwa LinkedIn igaragaza ko ari rwiyemezamirimo.

Umugabo we Jacob LaGronenawe nta makuru ye arajya hanze. kizwi ni uko aba bombi batuye mu Mujyi wa Texas, mu gace ka Fort Worth.

Igitangazamakuru cya Daily Mail giherutse gutangaza ko Jacob LaGrone ashobora gufungwa imyaka 25 azira icyaha cyo gutera ubwoba abapolisi akoresheje imbunda, bivugwa ko byabaye mu mezi make ashize mbere y’ibi birori.

Icyo gihe yahise atabwa muri yombi, gusa aza kurekurwa atanze ibihumbi 20$ ariko ikirego cye cyamaze kugezwa mu rukiko.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06