Ibibyo birasobanurwa gute ?: I Dubai hatahuwe imitungo y’abakomeye muri Afurika

May 17, 2024 - 09:39
 0  275
Ibibyo birasobanurwa gute ?: I Dubai hatahuwe imitungo y’abakomeye muri Afurika

Ibibyo birasobanurwa gute ?: I Dubai hatahuwe imitungo y’abakomeye muri Afurika

May 17, 2024 - 09:39

Ikinyamakuru Le Monde cy’Abafaransa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024 cyatangaje ko cyatahuye imitungo ya bamwe mu bari mu butegetsi bw’ibihugu bya Afurika ndetse n’ababuhozemo, iherereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni icukumbura ryahawe izina ‘Dubai Unlocked’ rishingiye ku iperereza abashinjacyaha bo mu Bufaransa bakora ubugenzacyaha ku byaha bishingiye ku mari, batangiye muri Kanama 2018.

Byagaragaye ko Marie-Madeleine Mborantsuo (3M) wabaye Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwa Gabon, akaba yaranabyaranye na Omar Bongo wayoboye iki gihugu, mu 2013 yaguze inyubako mu mujyi wa Versailles ifite agaciro ka miliyoni 1,45 z’amayero.

Iri cukumbura ryagaragaje ko Mborantsuo afite inyubako zihenze ebyiri n’izindi zo guturamo i Dubai, zose hamwe zifite agaciro ka €4.675.000. Muri izi nyubako zaguzwe hagati ya tariki 19 Ukuboza 2013 n’iya 12 Werurwe 2014, harimo iyo umukobwa we Ruth Mborantsuo afitemo imigabane ingana na 50%.

Umukobwa wa Omar Bongo na Mborantsuo witwa Ruth Esther Ebori Bongo Mborantsuo we byagaragaye ko afite inyubako ebyiri i Dubai zifite agaciro ka €1.218.000. Izi na zo zaguwe hagati ya 2013 na 2014, kandi ngo imwe muri zo iri mu bukode bw’umwaka.

Hari abandi bo mu muryango wa Omar Bongo byagaragaye ko bafite imitungo i Dubai, barimo umuhungu we Albert-Fabrice Andjoua, wanabaye Minisitiri w’Ubukungu wa Gabon, n’umukobwa we Onaida Maisha Bongo.

Hashingiwe kuri dosiye ya ‘3M’, byagaragaye ko umuhungu wa Perezida Teodoro Obiang wa Guinée Equatorial witwa Pasteur Hassan Obiang, afite i Dubai inyubako iri ku buso bwa metero kare hafi 1000, ikaba yaraguzwe € 3.563.000 muri Gicurasi 2020.

Bamwana wa Perezida Obiang witwa Candido Nsue Okomo na we byagaragaye ko afite inyubako enye na hoteli i Dubai, byose bifite agaciro k’amayero 14.725.000. Uyu yigeze kuyobora ikigo GEPetrol gishinzwe ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli muri Guinée.

Mwishywa wa Perezida Obiang witwa Crispin Edu Tomo Maye, na we afite inyubako ebyiri i Dubai, zifite agaciro k’amayero 1.593.000, imwe muri zo iri ku buso bwa matero kare 200.

Kuri Repubulika ya Congo (Brazaville), byagaragaye ko umukazana wa Perezida Sassou-Nguesso witwa Nathalie Boumba-Pembe muri Gashyantare 2018 yaguze inyubako i Dubai ifite agaciro k’amayero 3.500.000, iri ku buso bwa metero kare 700.

Umuhungu wa Perezida Nguesso witwa Denis Christel Nguesso na we afite inyubako i Dubai, ifite agaciro k’amayero 3.904.000. Uyu asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo. Umugore w’uyu muhungu, Blandine Julienne Lumande na we byagaragaye ko afiteyo ifite agaciro k’amayero 2.140.000.

Muri Tchad, Le Monde yatangaje ko yabonye Perezida Gen Mahamat Deby Itno ari ku rutonde rw’abo muri iki gihugu bafite imitungo myinshi i Dubai, ariko ngo nticyabashije kumenya iyo ari yo. Uyu ni umuhungu wa Maréchal Idriss Deby Itno wishwe mu 2020.

Iri cukumbura ryagaragaje ko se wabo wa Perezida Gen Mahamat witwa Ibrahim Hissein Bourma afite i Dubai inyubako esheshatu zifite agaciro k’amayero 13.700.000. Ngo ubutunzi afite abukesha Maréchal Deby wari waramuhaye inshingano yo kuyobora ikigo gishinzwe ingufu muri Tchad.

Itahurwa ry’iyi mitungo rikurikiye iryabaye ku y’umuryango wa Jose Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola. Nk’umukobwa we, Isabel Dos Santos, byagaragaye ko afite ibarirwa mu gaciro ka miliyari y’amadolari, harimo n’inyubako ziri i Dubai. Yahunze igihugu mu 2017 ubwo yakorwagaho iperereza.

Mborantsuo wabyaranye na Omar Bongo ni umwe mu bafite imitungo i Dubai
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268