IBIBAZO N’IBISUBIZO KU BIJYANYE N’ITANGAZWA RY’AMANOTA Y’IBIZAMINI BYA LETA BISOZA ICYICIRO CYA KABIRI CY’AMASHURI YISUMBUYE (2023/2024)

IBIBAZO N’IBISUBIZO KU BIJYANYE N’ITANGAZWA RY’AMANOTA Y’IBIZAMINI BYA LETA BISOZA ICYICIRO CYA KABIRI CY’AMASHURI YISUMBUYE (2023/2024)
IBIBAZO N’IBISUBIZO KU BIJYANYE N’ITANGAZWA RY’AMANOTA Y’IBIZAMINI BYA LETA BISOZA ICYICIRO CYA KABIRI CY’AMASHURI YISUMBUYE (2023/2024)
1. Umukandida abigenza ate kugira ngo amenye amanota ye?
Kugira ngo umukandida abashe kureba/kumenya amanota ye akoresha uburyo
bukurikira: Kujya ku rubuga rwa NESA (https://www.nesa.gov.rw/), agakanda
ahanditse ijambo “Exam Results”, agakanda ahanditse “Advanced
Level/TTC/TVET-TSS”, akandika nomero iranga umukandida ahabigenewe “Index
Number”, hanyuma akuzuza ahandikwa nomero ye y’indangamuntu, yarangiza
agakanda “Get Results” agahita abona amanota ye.
2. Ko hatangazwa amanota umukandida yagize ku ijana (percentage), kuki
hakigaragara ibyiciro by’imitsindire (grades) kuri buri somo?
Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe hagaragazwa ayo umukandida yagize ku
ijana (percentage), kugirango buri mukandida amenye amanota nyirizina yagize
muri ibyo bizamini. Ibyiciro by’imitsindire (grades) bikoreshwa kuri buri somo kuko
biteganywa n’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC) yigishwa mu mashuri
y’u Rwanda.
Indi mpamvu ni uko ibyo byiciro byoroshye ku bigereranya n’ibikoreshwa mu bindi
bihugu mu igereranya ry’impamyabumenyi/impamyabushobozi rikorwa ku rwego
mpuzamahanga (equivalence).
3. Ni irihe nota umukandida wakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cya kabiri
cy’amashuri yisumbuye agomba kubona kugira ngo ahabwe Impamyabumenyi
/impamyabushobozi?
a) Kugira ngo umukandida wakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cya kabiri
cy’amashuri yisumbuye abone impamyabumenyi/impamyabushobozi, agomba
kuba afite nibura amanota mbumbe mirongo itanu kw’ijana (50%). Umukandida
wese ufite munsi y’ayo manota aba yatsinzwe.
b) Ku bizamini ngiro by’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ay’inyigisho
mbonezamwuga, umukandida utagize amanota 70% nta mpamyabushobozi
ahabwa.
4. Ni irihe nota umukandida wakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cya kabiri
cy’amashuri yisumbuye agomba kubona kugira ngo abe yatsinze isomo runaka?
a) Ku bizamini by’amasomo y’ingenzi (Core Subjects) n’ amasomo rusange
(Subsidiary subjects), umukandida agomba kugira nibura amanota 50% muri
icyo kizamini kugira ngo abe yagitsinze.
b) Ku bizamini ngiro by’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse
n’ay’inyigisho mbonezamwuga (Practical Examinations) umukandida
agomba kugira nibura amanota 70% muri icyo kizamini kugira ngo abe
yagitsinze.
5. Gushyira amanota mu byiciro by’imitsindire bikorwa bite?
Amanota ashyirwa mu byiciro mu buryo bukurikira:
a) amanota y’ibanze buri mukandida yagize ku ijana ahabwa icyiciro gihagarariwe
n’inyuguti kuri buri somo;
b) gushyira mu byiciro amanota ya buri somo ry’ingenzi (Core Subjects)
hashingirwa ku manota ari ku ijana ahagarariwe n’inyuguti A, B, C, D, E, S na
F zerekana urwego rw’imitsindire rw’umukandida muri buri somo;
c) gushyira mu byiciro amanota ku masomo rusange (Subsidiary subjects)
hashingirwa ku manota ari ku ijana, aho uwaritsinze ahabwa inyuguti ya S naho
uwaritsinzwe agahabwa inyuguti ya F.
6. Ni ibihe bipimo ngenderwaho bigena imbibi z’amanota mu bizamini bya Leta?
Ibipimo ngenderwaho bigena imbibi z’amanota mu bizamini bya Leta bikubiye mu
mbonerahamwe 3 zikurikira, bitewe n’ubwoko bw’amasomo:
a) Ibizamini by’amasomo y’ingenzi (Core Subjects)
Imbibi z’amanota Inyuguti iranga icyiciro Igisobanuro
80 – 100 A indashyikirwa
75 – 79 B ni byiza cyane
70 – 74 C ni byiza
65 – 69 D birashimishije
60 – 64 E birahagije
50 – 59 S inota ryo hasi ryo gutsinda
0 – 50 F gutsindwa
b) Ibizamini by’amasomo rusange (Subsidiary subjects)
Imbibi z’amanota Inyuguti iranga icyiciro Igisobanuro
50 – 100 S Gutsinda
0 – 50 F Gutsindwa
c) Ibizamini ngiro by’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ay’inyigisho
mbonezamwuga (Practical Examinations):
Imbibi z’amanota Inyuguti iranga icyiciro Igisobanuro
70 – 100 S Gutsinda
0 – 50 F Gutsindwa
7. Ni gute amanota mbumbe ku ijana abarwa?
Amanota mbumbe ku ijana abarwa hashingiwe ku bintu bikurikira:
a) Amanota umukandida yabonye ku ijana muri buri somo
b) Agaciro ka buri somo kagenwa hashingiwe ku masaha iryo somo ryigishwa mu
cyumweru mu cyiciro cyose, naho mu mashuri yisumbuye ya tekinike, ako gaciro
kakagenwa n’umubare w’amasaha yagenwe kuri buri mbumbanyigisho (credits)
Amanota mbumbe ku ijana (weighted percentage) abarwa mu buryo bukurikira:
Ijanisha mbumbe = ∑(???????????????????????????? ???????????? ???????????????????? × ???????????????????????????? ????????????????ℎ????)
∑ ???????????????????????????? ????????????????ℎ????????
Urugero:
Umukandida warangije mu ishami rya MCB, yabonye amanota akurikira mu bizamini
yakoze:
MCB
Umuba
re
w'amas
aha mu
cyumw
eru
(A)
Umub
are
w'imy
aka
y'icyic
iro
(B)
Ubure
mere
bw'iso
mo
(A x B)
= C
Amano
ta
yabony
e muri
buri
somo
(E)
Igikub
o
(C x
E) = F
Ijanisha mbumbe
( F
C
)
Imibare 7 3 21 56.5 %
1,186.
5
5,676.90
90
= 63.08%
Ubutabire 7 3 21 67 % 1,407
Ibinyabuzima 7 3 21 45 % 945
Ihangamurim
o
6 3 18 82 % 1,476
Ubumenyi
rusange
n’ubuhanga
bwo
gushyikirana
3 3 9 73.6 % 662.4
Igiteranyo 90 5,676.
90
8. Ese uburyo ibizamini bya Leta bikosorwa burizewe?
Yego. Uburyo ibizamini bya Leta bikosorwa burizewe kuko kubikosora bikorwa
hifashishijwe uburyo bwa gihanga bunakoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere
bwitwa “conveyor belt marking System” bwatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu
mwaka wa 2008. Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kwirinda amakosa
yashoboraga gukorwa mu gihe cy’ikosora, aho ikaye yakosorwaga n’umwarimu
umwe. Muri ubwo buryo bwa “conveyor belt marking System” ikaye ikosorwa
n’abarimu bari hagati ya 5 na 7 b’inararibonye kandi b’inyangamugayo bigisha
isomo bakosora.
Mu gihe ikaye y’umukandida ikosorwa, umwirondoro we uba uhishe kugirango
ukosora atamumenya.
Iyo gukosora birangiye, irindi tsinda ry’abagenzuzi (checkers) bari hagati ya 2 na 3
kuri buri kaye basuzuma ko ibibazo byose byakosowe, ko amanota ari ku ikaye
y’ikizamini ari yo yanditswe ahabigenewe, bakareba ko ateranyijwe neza, kandi
bagafungura imyirondoro y’abakandida hanyuma bakandika amanota ku mafishi
yabugenewe. Ibyo rero bituma amanota abakandida babonye aba afitiwe
ikizere gihagije.
9. Amanota ari ku mafishi agera ate muri sisitemu atangarizwamo?
Iyo amanota amaze kwandikwa ku mafishi, ashyikirizwa abayandika muri sisitemu
isomo ku rindi hifashishijwe mudasobwa. Amanota yanditswe muri sisitemu
yongera kugenzurwa n’irindi tsinda ridafite aho rihuriye n’iryayanditse
hagereranywa ayanditse muri sisitemu n’ayanditse ku mafishi. Ibyo bikorwa
hagamijwe gutahura ahaba hari ikosa kugira ngo rikosorwe.
Iyo hari ikosa rigaragaye, bigaragazwa ku mafishi kandi uribonye akabisinyira. Iryo
kosa rikosorwa n’irindi tsinda ritandukanye n’iryanditse amanota ndetse
n’iryayagenzuye.
10. Ese umukandida ashobora gusaba gukosoza imyirondoro nyuma y’itangazwa
ry’amanota y’ibizamini bya Leta?
a) Yego. Umukandida ashobora gusaba gukosoza imyirondoro nyuma y’itangazwa
ry’amanota y’ibizamini bya Leta iyo idahuye n’iri ku ndangamuntu abicishije
muri sisitemu ya SDMS itangarizwamo amanota.
b) Umukandida ufite ikibazo kijyanye n’imyirondoro asaba kuyikosoza anyuze
muri sisitemu ya SDMS yifashishije link ikurikira:
https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/examAppealHome.zul
Aha, umukandida asabwa gushyiramo fotokopi y’indangamuntu n’icyangombwa
cy’amavuko.
11. Ese umukandida utishimiye amanota yabonye ashobora gusobanuza?
Yego. Umukandida utishimiye amanota yabonye ashobora gusobanuza kuri NESA
hifashishijwe umurongo wa telefone utishyurwa wa 9070.
12. Ese umukandida utishimiye amanota yabonye ashaka ko NESA yongera
gusuzuma amanota ye abigenza ate?
a) Umunyeshuri utishimiye amanota yabonye, yegera umuyobozi w’ikigo
cy’amashuri yiyandikishirijemo gukora ibizamini bya Leta.
b) Umukandida wigenga utishimiye amanota yagize mu bizamini bya Leta asaba
ko NESA yongera gusuzuma amanota ye abinyujije ku rubuga rwa SDMS.
c) Gusaba kongera gusuzuma amanota bikorwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo
itatu (30) uhereye igihe amanota yatangarijwe. Nyuma y’icyo gihe, nta busabe
bushobora gutangwa kuko sisitemu iba ifunze.
d) Nta mukandida cyangwa umubyeyi wemerewe kuza ku biro bya NESA gusaba
ko NESA yongera gusuzuma amanota.
13. Ni izihe nshingano z’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri mu bijyanye no gusaba
NESA kongera gusuzuma amanota y’umukandida?
Ku bijyanye no gusaba NESA kongera gusuzuma amanota y’umukandida,
umuyobozi w’ikigo yakira ibibazo byatanzwe n’abakandida biyandikishirije ku kigo
cy’amashuri ayobora, akabisesengura yitonze kugira ngo amenye ishingiro ryabyo,
hanyuma agashyikiriza NESA ubusabe bwose bufite ishingiro binyuze muri
sisitemu ya SDMS. Aha bimusaba kubanza kwinjiramo nk’umuyobozi w’ishuri.
14. Ni izihe mpamvu zituma gusaba ko amanota y’umukandida yongera
gusuzumwa na NESA binyuzwa ku muyobozi w’ishuri?
Gusaba ko amanota y’umukandida yongera gusuzumwa na NESA binyuzwa ku
muyobozi w’ishuri kuko ari we uba yarakurikiranye imyigire y’umukandida, bityo
akaba ari we uzi neza ubushobozi bwe. Ni na we ushobora kumenya neza niba
amanota yabonye ajyanye n’uko yari asanzwe atsinda mu masuzuma anyuranye
akorerwa ku rwego rw’ishuri. Ibyo rero bituma ari we uri mu mwanya mwiza wo
gusuzuma niba amanota y’umukandida akwiriye kongera gusuzumwa.
15. Ese iyo NESA yakiriye ubusabe bwo kongera gusuzuma amanota y’umukandida
ibigenza ite?
Iyo NESA imaze kwakira ubusabe bujyanye n’amanota, ishyiraho itsinda rishinzwe
kugenzura ubwo busabe. Mu gihe isanze budafite ishingiro imenyesha umukandida
bireba hifashishijwe ubutumwa bugufi bunyuzwa kuri telefone (SMS) ko nta
shingiro bufite, ibyo bigakorwa mu minsi itarenze mirongo itatu (30) ibarwa uhereye
ku munsi ubusabe bwakiriweho.
16. Ese umukandida wasabye ko amanota ye yongera gusuzumwa, yemerewe
kugera aho bikorerwa?
Oya. Mu gihe itsinda ryashyizweho na NESA riri mu gikorwa cyo gusuzuma
ubusabe bw’umukandida, uwo mukandida ntiyemerewe kugera aho icyo gikorwa
kibera.
17. Ni ryari NESA itangaza ibyavuye mu kongera gusuzuma amanota
y’umukandida wabisabye?
NESA imenyesha umukandida bireba igisubizo ku busabe bwe hifashishijwe
ubutumwa bugufi bunyuzwa kuri telefone (SMS) mu gihe kitarenze iminsi mirongo
itandatu (60) itangira kubarwa ku munsi yakiriyeho ubujurire bw’abakandida.
18. Ese umukandida wasabye ko amanota ye yongera gusuzumwa, yahabwa
igisubizo na NESA akumva kitamunyuze abigenza ate?
Uwo mukandida nta kindi yakorerwa kirenze gusobanurirwa ibyagaragajwe
n’igenzura. Igisubizo ahawe na NESA nyuma yo kongera kugenzura ibintu byose ni
cyo kiba ari icya nyuma.
END
FUNGURA PDF HANO HASI: