Ibi bintu 5 nubibona ku mugore wawe uzamenye ko yenda kwicwa n’agahinda gakabije

Feb 21, 2024 - 08:52
 0  702
Ibi bintu 5 nubibona ku mugore wawe uzamenye ko yenda kwicwa n’agahinda gakabije

Ibi bintu 5 nubibona ku mugore wawe uzamenye ko yenda kwicwa n’agahinda gakabije

Feb 21, 2024 - 08:52

Buri muntu yikoreye uwe mutwaro kandi rimwe na rimwe ibiremerera abantu biba biremereye kurusha ibimenyetso byagaragaye mu maso h’umuntu haca amarenga.

Abagore bakunze guharanira ibyishimo byabo, kandi ni koko kwishima birababera nubwo ntawe uberwa n’agahinda cyangwa umubabaro. Dore bimwe mu bigaragaza umugore wagiye kure y’ibyishimo.  

      1.     Guhora yishinja ibibi

Umugore utishimye muri we ntakunda no kwishimira  ibyo yakoze birimo nk’imyanzuro afata umunsi ku wundi, uburyo asa inyuma ku mubiri we cyane cyane nk’iyo yigeranya n’abandi.

Ubusanzwe bibaho ko umuntu yitekerezaho akaba yakwinenga cyangwa ntiyishimire ibiri kumubaho cyangwa imikorere ye. Ariko iyo bigeze ku mugore utishimye biba umuco uhoraho wo gutekereza ibibi kuruta ibyiza.

     2.     Guseka n’igihe bidakwiye

Bitewe nuko kamere yabo ibahatira kwiyumva neza, n’igihe bidakunda aragerageza. Rimwe na rimwe batekereza ko, guseka bituma ababazengurutse babona bishimye kugirango batabacishamo ijisho.

Nanone guseka no kugaragaza ibyishimo mu maso biri mu bituma umuntu ashobora kurenga ibihe bibi arimo, gusa ntibyakemura ikibazo nyirizina cyabiteye, kuko nyuma yo kugaragaza inseko imbere y’abantu, iyo wiherereye za ntekerezo ziragaruka kugeza igihe ikibazo gikemutse.

     3.     Guhunga inshuti

Ntibyakwitwa ishyari, ariko igitsina gore bakunze kujya kure y’inshuti zabo kuko batifuza ko babamenyaho byinshi cyane cyane ibihe bibi barimo bihabanye n'ibyabo. Akenshi umuntu ashobora gufata igihe adahura n’inshuti ze bitewe nuko yifuza kumara agahe wenyine yitekerezaho akagaruka nyuma y’igihe runaka. 

Umugore utishimye ahunga babandi bamubaga hafi akifuza kubahisha ibihe arimo atishimiye

4.     Kwiyitaho biragabanyuka

Kwiyitaho bitanga umusaruro wo gusa neza no kugaragara mu buryo bubereye ijisho ry’abatubona. Umugore wese aharanira kugira ubwiza buhoraho kuko biri mu byongera ibyishimo byabo.

 Bitewe no kwitekerezaho mu buryo bubi no gutakaza ibyishimo byabo, bashobora guhagarika kwiyitaho bakaba banahindana, rimwe na rimwe baba bari mu myaka yo hejuru ukabona bashaje byihuse.

Nk'uko bitangazwa, abagore bashobora guhura n’ibibazo bitandukanye mu buzima byabatera kubabara nk’abandi bose ariko uburyo babyitwaramo bikaba byabageza kure habi cyangwa bakarangwa n’iyo myitwarire yavuzwe haruguru.

5. Guhera mu buriri

Abagore babangamirwa no kwigaragaza igihe bumva batishimye bakaba bahitamo kuryama ubutava mu buriri, niba arira akabikora ntawe umureba, niba yiganyira bikaba mu ibanga.

Kuguma mu nzu ntibasohoke bibongera kwigunga, kuko iyo umuntu ari wenyine bigahura n'ibihe bibi arimo bimwongerera agahinda no kwiyanga akitekerezaho nabi yumva asa n'uwatawe.

Batanga inama bavuga ko, kubabara no kugira agahinda bisanzwe mu bantu ahubwo gutekereza ko ntayandi mahitamo aribyo biganisha ku gutakaza icyizere ubuzima bukarushaho kuba bubi.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270