Huye: Umusore yafunzwe azira gusambanya umwana muto w'imyaka 3

Feb 19, 2025 - 16:11
 0  233
Huye: Umusore yafunzwe azira gusambanya umwana muto w'imyaka 3

Huye: Umusore yafunzwe azira gusambanya umwana muto w'imyaka 3

Feb 19, 2025 - 16:11

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye y’umusore w’imyaka 25 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 y’amavuko.

Icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 08/02/2024 mu gihe cya sa yine z’amanywa mu mudugudu wa Rusuma, akagari ka Kabusanza,umurenge wa Simbi, mu karere ka Huye.

Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko yabonye uwo mwana arimo gukinira hafi y’aho nyina yarimo guhinga munsi y’urugo, aramuterura amujyana mu nzu aramusambanya, umwana arize bihita bimenyekana arafatwa.

Avuga ko yabitewe n’abadayimoni bamufashe; akabisabira imbabazi nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 14 y’Itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06